Mu karere ka Rusizi habyukiye inkuru y’urupfu rw’umusaza w’imyaka 68 wasanzwe hafi y’urugo rwe yapfuye, hakekwa ko yaba yishwe n’abantu yatanzeho amakuru ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bagafungwa, bakaba bararangije ibihano bagafungurwa.
Byabereye mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Kabageni Umurenge wa Nyakarenzo ku wa 9 Mutarama 2025.
Bivugwa ko nyakwigendera yishwe n’abantu bamutegeye mu nzira, umurambo barawukurubana bawurambika hafi y’urugo rwe.
Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira nyakwigendera Nsabimana yabaye conseye wa Segiteri, ari nabwo yatanze amakuru ku bagize uruhare muri Jenoside bikekwa ko bamwishe.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Alfred Habimana yabwiye IGIHE ko RIB yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abagize uruhare mu rupfu rw’uyu musaza.
Ati "Ntabaratabwa muri yombi, RIB iracyakora iperereza".
Meya Habimana yasabye abaturage kwirinda kumena amaraso y’inzirakarengane no kubana neza mu mahoro.
Ati "Igihugu cyacu gishyize imbere ubumwe n’ubudaheranwa no kubaka Umunyarwanda utekanye. Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yatwaye inzirakarengane zisaga miliyoni ni igihombo ku gihugu, nyuma y’aho ubuyobozi burajwe ishinga no kubaka iterambere ry’Abanyarwanda, icyo dusaba abaturage ni uko twese twafatanya n’ubuyobozi kubaka igihugu abagifite inzangano bakazireka".
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturanyi ba nyakwigendera Nsabimana Berchmas babwiye IGIHE ko bakeka ko uyu musaza yishwe n’abagize uruhare muri Jenoside yatanzeho amakuru muri Gacaca.