Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Rubavu: Ikamyo yari itwaye umuceri yahiriye muri parking

Thursday 9 January 2025
    Yasomwe na

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ku itariki 09 Mutamara 2025, mu Murenge wa Rugerero, muri parking y’amakamyo, ikamyo yari ipakiye umuceri iwuvanye i Mombasa muri Kenya yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Iyi kamyo yahiye mu buryo bigaragara ko bukomeye, ndetse n’umwotsi mwinshi ucumba uzamuka hejuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero Uwajeneza Jeannette, yabwiye Mama Urwagasabo Ngo iyi mpanuka yatewe no gushyuha kw’amapine yayo, nkuko bikubiye mu butumwa bugufi yoherereje umunyamakuru.

Yagizite ati: "Bayizimije, ni ugushyuha kw’imodoka amapine yahiye, uwangiritse (umuceri), ntiturawumenya, turabimenya batangiye gupakurura".

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette

Icyakora uyu muyobozi yatubwira ko ntawaburiye ubuzima muri iyi mpanuka.

Iyi kamyo uyu muceri ikaba yari iwujyanye ku nyubako yitwa Warehouse iri kuri Grande Barrière, ku mupaka mukuru uhuza u Rwanda na DRC ku gice cy’akarere ka Rubavu.

Iyi kamyo ikaba yaje kuzimywa ubwo abakozi b’Ishami rya Polisi y’u Rwanda bafite mu shingano kuzimya inkongi y’umuriro bageraga aha habereye iyi mpanuka, hamwe na kizimyamoto.

Umwotsi w’umuriro wari wasakaye mu kirere

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru