Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Burera : Ibiyobyabwenge byabaye amateka mu mashuri y’isumbuye binyuze mu masengesho

Wednesday 6 October 2021
    Yasomwe na

Alice Umugiraneza

Akarere ka Burera ni kamwe mu turere twakunze kugaragaramo Ibiyobyabwenge bitewe nuko gahana imbibi n’igihugu cya Uganda.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’Amashuri bibarizwa muri aka karere bameza ko hari impinduka zigaragara ku bijyanye n’imyitwarire y’abanyeshuri ugereranyije na mbere kuko wasanga abanyeshuri batoroka ibigo bakajya gushaka ibiyobyabwenge mu giturage ariko kuri ubu ntibikibaho bitewe n’imbaraga zashizwemo n’ibigo ku bufatanye n’ababyeyi ndetse n’inzego z’utekano.

Ndayambaje Eric ni umuyobozi ushinzwe amasomo mu kigo cy’amashuri y’isumbuye ES Kidaho, ahamya ko iri shuri ryigeze kuba indiri y’ibiyobyabwenge mu myaka yashyize ariko kuri ubu barashima Imana ko nta kiyobyabwenge kikivugwa muri iri shuri.

Agira ati" Mu myaka yashyize twigeze kugira abana bakundaga gusimbuka (ikigo) bakajya gushaka ibiyobyabwenge cyane ko ubona ko duturanye n’umupaka ariko ndagira ngo mbabwire yuko ibiyobyabwenge byabaye amateka ."

Akomeza avuga ko kugira ngo bicike bakoze uko bashoboye kugira ngo bakumire iyo myitwarire mibi y’abanyeshuri babifashijwe kwigisha ijambo ry’Imana.

Ati" Kuri ubu twazanye ushinzwe imyitwarire ndetse uyu akaba ashinzwe no kwigisha abana bacu ijambo ry’Imana mu rwego rwo guhinduka kandi abana basigaye batsinda cyane".

Sebaragirwa Innocent ushinzwe imyitwarire aganira n’ikinyamakuru www.mamaurwagasabo.rw yashimangiye ko Ijambo ry’Imana ribafasha mu guhindura abanyeshuri.

Ati" Nubwo abantu rimwe na rimwe babikerensa ariko iyo dufashe umwana tukamutoza umuco wa buri munsi wo gusenga bitanga umusaruro ufatika, ndetse dufite n’ingero nyinshi z’ababyeyi bagiye batubwira ko abana bagiye bahinduka bijyanye nuko bari basanzwe babana nabo; turasaba uruhare rwa buri wese kugira ngo dukomeze turerere u Rwanda abana beza bazira Ibiyobyabwenge "

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’akarere ka Burera kugira ngo bugire icyo butangariza ku ruhare rwabo muri ubwo bukangurambaga ntibabasha gufata telefone y’umunyamakuru.

Mu karere ka Burera mu mirenge hafi yayose hari amashuri abanza n’ayisumbuye haba ayigenga ndetse n’amashuri ya Leta.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru