Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Burera: Ubumenyi buke ku buzima bw’imyororokere intandaro yo kwisanga abangavu batewe inda z’imburagihe

Wednesday 30 March 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu bangavu bo mu karere ka Burera, mu mirenge ya Rugarama na Kinyababa baravuga ko bisanga batewe inda z’imburagihe kubera ubumenyi buke ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Babitangarije umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ubwo yageraga muri aka karere, aho usanga abakobwa benshi bagiye batwara inda zitateguwe bari munsi y’imyaka y’ubukure, ibintu bikomeje kuba ikibazo gikomeye ku miryango yabo no ku muryango nyarwanda muri rusange.

Umwe mu bagizweho ingaruka no kutagira ubumenyi buhahige akisanga yatewe inda, awamuhaye izina rya Kamikazi, yatubwiye uburyo yasambanyije afite imyaka 17 , mu gihe umuhungu wakoze icyo cyaha yari hejuru y’imyaka 22. Yamufashe ku ngu aza no kumutera inda, icyo gihe akaba yari mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye ndetse kuri ubu bikaba byaramuviriyemo kureka ishuri kugira ngo abone uko yita ku mwana ahetse.

Agira ati "Nasambanyijwe (imvugo ye ariko ni gufatwa ku ngufu ku mwana) n’umuhungu antera inda, nigaga muri mashyuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri, icyo gihe sinari nzi ibijyanye n’ubuzina bw’imyororokere, nisanze muri uwo mutego, cyakoze uwo muhungu sinongeye kumubona kuko yahise atoroka ajya muri Uganda. Ubu sinigeze nsubira ku ishuri kuko numvaga ubuzima bwanjye bwarandangiranye."

Mukesha nawe, ni umwangavu twasanze arimo gucuruza akaba yari ahetse umwana muto, avuga ko yabyaye atabiteguye kuko yamenye ko atwite ari ababyeyi be bamujyanye kwa muganga mu gihe yumvaga atameze neza arwaye.

Agira ati "Ntabwo abakobwa hano barasobanukirwa n’ubuzima bw’imyororokere kuko usanga bamwe bataramenya igihe bashobora gutwarira inda kubera ko nta bumenyi bwimbitse babifiteho, cyane ko ababyeyi bacu nabo ubwabo ntabyo batubwira; mbese usanga tutazi ibijyanye n’ubuzina bw’imyororokere n’ihindagurika ry’imibiri yacu."

Aha ni ho aba bakobwa bahera basaba ko hakongerwa uburyo bwo kwigisha abakobwa n’abahungu bakiri bato, bakamenya imihindagurikire n’imikorere y’umubiri wabo mu gihe bakigimbuka abandi bava mu bwangavu kuko bahuriramo n’ibishuko byinshi bituma bamwe baterwa inda batamenye uko babyitwaramo my gihe runaka.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge aherutse gutangaza ko imibare y’abangavu batwaye inda yazamutse cyane mu 2021 ugereranyije n’uburyo mu mwaka wa 2020 iyi mibare yari yamanutse mu gihugu hose.

Icyo gihe yagize ati “Mu mwaka wa 2019 twari dufite abana barenga ibihumbi 23, muri 2020 imibare yaragabanutse igera ku bihumbi 19 ariko nabonye twongeye kuzamuka, ubu muri uyu mwaka wa 2021 dufite ibihumbi 23, birababaje kandi murabona ko habayeho ubwiyongere."

Ikibazo cy’abangavu baterwa inda kiri mu bikomeje guhangayitsa igihugu, nubwo hakorwa ibishoboka byose ngo kirandurwe ndetse n’ibihano ku bagikoze bikaba byarakajijwe ariko abagikora nabo basa n’aho bakajije umurego bitewe n’aho babona icyuho hatarahabwa agaciro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru