Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more
  • 6 July » Neymar yasezeye gukinira ikipe ya Brazil – read more
  • 24 June » Musanze: JADF yatangaje ko amafaranga y’ingengo y’imari yikubye gatatu muri uyu mwaka – read more
  • 23 June » Ishyaka ryacu rishyize imbere imibereho myiza y’Abaturage, Senateri Dr Frank Habineza – read more
  • 15 June » Abapolisi bo muri Pakistan bibeshye barasa ku muryango w’Abanya-Australia, umwana ahasiga ubuzima – read more

Burundi: Barindwi bakomerekejwe na Grenade zatewe mu Kamenge

Monday 6 May 2024
    Yasomwe na

Gerenade yatewe iturikira mu mujyi wa Bujumbura ahitwa mu Kamenge muri Komine Ntahangwa mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi hakomereka barindwi.

Ni igtero ubutegetsi bw’u Burundi bukiri gushakira amakuru ngo hamenyekane ukiri inyuma.

Izi grenade zatewe kuri iki cyumweru mu tubari ubwo abantu bafataga ibyo kunywa abandi bihereza amafunguro.

Abateye izi grenade bigaragara ko bari babiteguranye kuko ku tubari tubiri zateweho byabereye amasaha amwe.

Amakuru avuga ko grenade imwe yaturitse igakomeretsa bikomeye abagera kuri babiri mu gihe batanu bo bakomeretse byoroheje.

Abo babiri bahise bajyanwa Kwa muganga igitaraganya kugira ngo baramire ubuzima bwabo.

Usibye abasirikare benshi boherejwe ahabereye ubwo bugizi bwa nabi, ntacyo ubutegetsi bwa Ndayishimiye buratangaza.

Si ubwa mbere mu kamenge hatewe Gerenade kuko no mu 2016 hatewe Gerenade hakomereka abarimo n’abapolisi babiri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru