Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze:Ba Ofisiye 75 basoje amasomo yo kuyobora Ingabo no kuzirwanisha ku rwego rwa Brigade

Friday 24 October 2025
    Yasomwe na

Ba ofisiye 75 barimo babiri bo muri polisi y’u Rwanda, babiri ba RCS nibo basoje amasomo mu ishuri rikuru rya Gisirikiri riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze aho bari bamaze amezi atanu bahabwa amasomo ajyanye no Kuyobora Ingabo no kuzirwanisha ku rwego rwa Brigade.


Ba ofisiye 75 basoje amasomo yabo.

Major Jackson Karama ni umwe mu basoje aya masomo wanabaye indashyikirwa yavuze uburyo bazakoresha ubumenyi bahawe.


Maj Jackson Karama umwe mu basoje aya masomo.

Ati”Iyi course itoza abasirikari ibintu bibiri by’ingenzi ari byo kuyobora Ingabo ndetse no kuzirwanisha ku rwego rwa Brigade, aya masomo tugiye kuyabyaza umusaruro iyo wize ikintu ugishyira mu bikorwa, Kandi murabizi ko intambara z’iki gihe zitakirwanwa nkizakera, hano badutegura kurwana intambara zikoranabuhanga (Modern war) murabizi ko ababyeyi bacu barwanishije ubuhanga buhanitse ariyo mpamvu batsinze intambara babohora Igihugu noneho rero ubwo butwari ni nkumurage badusigiye.”


Maj Mutesi Dinna nawe yasoje amasomo.

Nanone kandi mugenzi we witwa Major Dinah Mutesi aravuga ko ubumenyi bahawe ari ingirakamaro.

Ati”Aya masomo dusoje hano afite intego mu byiciro bibiri harimo kuyobora ku rwego rwa Brigade, ikindi twiga kurwana ingamba zitandukanye nshobora kurwanisha Ingabo muri operasiyo zitandukanye cyangwa se no kubayobora.”

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zirwanira ku butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yabasabye kuzakoresha neza ubumenyi bahawe.


Maj Gen Vincent Nyakarundi, umushyitsi mukuru.

Ati”Mfite Icyizere ko amasomo mwize azabategura kuzaba abayobozi beza mu kazi kanyu ka buri munsi ndetse ndashimira imiryango yanyu inshuti n’abavandimwe baje kubashyigikira, uyu munsi ni agaciro gakomeye cyane mwabaye ab’Ingenzi mu gushyigikira aba ba Ofisiye basoje amasomo ndetse n’inkunga ikomeye ku mutekano w’Igihugu cyacu muri rusange.”

Aya masomo ari ku rwego rw’aba ofisiye ni cyiciro cya 25 yaramaze igihe kingana n’amezi atanu (Junior Command and staff course 25)

Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru