Yanditswe na Habimana Bonaventure
Abaturage bo mu tugari twa Nyacyonga, Rusura na Gacurabwenge mu murenge wa Busasamana bahomba 54,208,038 Frw kubera ibiza biterwa n’imyuzure.
Ni imibare ya Minisiteri y’ubutabazi MINEMA, igakomeza igaragaza ko iyo myuzure iterwa n’amazi aturuka ku kiyaga cya Kalimbi gituranye n’utwo tugari ndetse n’umuyaga uturuka mu kibaya kiri ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Uwitwa Ukwishaka Rosalie utuye mu kagari ka Nyacyonga, mu mudugudu wa Nyarurembo muri uyu murenge avuga umunsi umwe ibyamubayeho.
Yagize ati: “Hari igihe amazi yaje ari nijoro ari menshi dufata abana tunyura mu muryango w’inyuma turiruka kugira ngo atadutembana kuko yari yamaze kugera mu nzu. Abayobozi baraje baradufasha batwubakira ibiraro kandi natwe tubijeje kuzabibungabunga.”
Mu rwego rwo kurwanya ibi biza, inzego zitandukanye zirimo ministere y’ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) zakoreye Umuganda Rusange w’ukwezi kwa 11 mu murenge wa Busasamana aho abawitabiriye bibanze ku gutera ibiti no kubaka ibiraro mu kurushaho kurwanya isuri iva mu Kirunga cya Kalisimbi ikangiza ibikorwa by’abaturage.
Ku kibazo cy’umuyaga mwinshi uva mu Kibaya cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yabwiye abaturage ko nta muti bakibonera uretse kuzirika ibisenge by’inzu zabo bakazikomeza.
Yagize ati: " Mujye mwibuka guhoma neza inzu zanyu, muzirike ibisenge kuko uko imvura igenda yikubita ku nzu idahomye neza birangira isenyutse nubwo yaba ifite umusingi w’amabuye."
Mu gukemura burundu iki kibazo, binyuze muri MINEMA, Leta yashoye miliyoni 30 Frw mu mushinga wo guca imiringoti no gutera ibiti n’ibyatsi hafi yayo no gufata amazi y’imvura kuko nta buryo buhamye bwari buriho bwo kuyarinda.
Imibare ya MINEMA igaragaza ko mu mezi atatu ashize mu Rwanda, abantu 46 bapfuye bazize ibiza, hakomereka 90, inzu1013 n’amashuri 56 birasenyuka ndetse n’amatungo 31 arapfa.

























