Thursday . 16 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

HUYE: Abaturage ubutaka bwanyujijweho imihanda y’imigenderano bagasigara iheruheru.

Tuesday 20 January 2026
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, mu tugari twa Cyimana na Cyarwa, baravuga ko bamaze imyaka igera kuri ibiri baratakamba nyuma y’uko imihanda y’imigenderano yanyujijwe mu butaka bwabo, bikabasiga iheruheru batabonye ingurane.

Iyi mihanda yubatswe mu rwego rwo gutunganya site zo guturamo, ariko abaturage bavuga ko hari abambuwe ubutaka bari barambirijeho, by’umwihariko urubyiruko rwari rwarabubonye rugamije kuzaryubakiraho ubuzima.
Umwe muri bo wo mu kagari ka Cyimana, avuga ko ubutaka bwe bwanyujijwemo umuhanda akaba nta ngurane yabonye.
Ati: “Hari ikibanza nari mfite aho natekerezaga kuzubaka, none ubu hanyujijwemo umuhanda igice kimwe cyaragiye ubu ahasigaye ntabwo hajyamo inzu”.


Abaturage baremeza ko bamaze imyaka 2 batarahabwa ingurane z’ibyabo.

Umusore wo mu kigera cy’imyaka 27 wo mu kagari ka Cyarwa, ashimangira ko ibi byagize ingaruka zikomeye ku mibereho yabo.
Ati: “Urubyiruko rurasabwa kwiteza imbere, ariko iyo ubutaka bwacu bwose bufashwe hatabayeho ingurane, twisanga mu bukene bw’ikirenga.”

Umubyeyi w’abana batatu, wo mu kagari ka Cyarwa avuga ko ubutaka bwari inkingi y’ubukungu bw’urugo rwe.
Ati: “Twahingagaho tukabona ibyo kurya n’ayo kugurisha. Ubu umurima waragabanutse none nta n’ingurane baduhaye kandi twaravunitse igihe kinini tugira ngo tubone uwo murima.”

Nubwo bimeze bityo ariko aba batuarage bavuga ko nubwo ubutaka ari ubwa leta ariko hakwiye gutekereza ko mu gihe uwabuguze ngo agire icyo abwifashisha yaba guturamo cyangwa guhingamo iyo haje hagacishwamo ibi bikorwaremezo bakamusiga iheruheru bituma ubukungu bwe busubira inyuma
Ati: “Nubwo ubutaka ari ubwa Leta, uwabuguze aba haribyo ashaka gukoreramo yaba kubakamo inzu cyangwa guhingamo. Bityo rero hari igikorwa cya leta kinyuzemo nta ngurane umuntu ahawe, ubukungu bwacu busubira inyuma.”


Ikorwa ry’imihanda y’imigenderano yangirije abaturage ibyabo.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange avuga ko imihanda yanyujijwe muri utu tugari yari igamije kongera agaciro k’ubutaka, bityo bikaba inyungu ku baturage.

Ati "Imihanda y’imigenderano yanyujijwe mu tugari twa Cyimana na Cyarwa yari mu rwego rwo gutunganya site zo guturamo, hagamijwe kongera agaciro k’ubutaka bw’abaturage, ku buryo ibyo bikorwa ari inyungu zabo mu gihe kiri imbere kandi ni ibintu twumvikanyeho n’abaturage.”

Gusa n’ubwo bimeze bityo, abaturage bakomeza kugaragaza ko hakenewe itegeko risobanutse kandi rishyirwa mu bikorwa, rirengera umuturage wangirijwe n’ibikorwa rusange, kuko kutumvikana ku ngurane bikomeje guteza impaka n’amarira mu bice bitandukanye by’igihugu.

Moise Munyaneza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru