Abagore bagera kuri 300 baturutse hirya no hino mu karere ka Musanze baravuga ko nyuma yo guhabwa amasomo n’umuryango wa AKWOS ufatanyije na CECI bagiye kurushaho kurengera ibidukikije.
Byagarutsweho ubwo bari mu mahugurwa y’umunsi umwe yahuje ba mutuma w’urugo baturuka mu mirenge itandukanye igize akarere ka Musanze mu rwego rwo gukomeza kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ku nsanganyamatsiko igira iti”Umugore ni uw’agaciro”.
Mutuyimana Esperance uhagarariye itsinda ry’abateramahoro ba Muhoza yagize ati”Twaricaye nk’abadamu turebe uburyo twakwihangira imirimo muziko Plastic zangiriza ibidukikije ndetse n’indi myanda itabora turayifata tukayivangura, mwabonye ko plastic dukoramo ibintu bitandukanye, indabo, amaherena, udukomo n’uturembezo tw’abana.”
Mutuyimana akomeza agira ati”Iyo umurima wuzuyemo amasashi, plastic ntabwo umurima wera ikindi iyo amacupa n’ibindi bikoresho bya plastic bigeze mu Mugenzi byangiriza urusobe rw’ibinyabuzima niyo mpamvu natwe twiyemeje gukomeza kugaragaza uruhare rwacu mu kurengera ibidukikije”.
Undi mutima w’urugo yagize ati”Ibidukikije bya mbere n’umuntu ni ukuvuga ngo iyo ikirere kimeze nabi niho usanga indwara z’ibihaha , iz’ubuhumekero. Umugore agomba kugira uruhare mu kurengera ibidukikije ndetse niwe ukwiye gufata iyambere muri gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kurengera ibidukikije, ya masashi dukuramo umunyu, amacupa tuguriramo amavuta ibyo byose dukwiye gukora uko dushoboye bikajya bishyirwa ahabugenewe dutahanye ingamba zikomeye.”
Ujeneza Germaine ni rwiyemezamirimo wanabonye igihembo ku rwego rw’Igihugu mu kubungabunga ibidukikije yagize ati”Maze kubona ko hari ikibazo cyo kubungabunga ibidukikije ndetse duhangana n’imihindagirikire y’ibihe ,twagiye dufata ibikoresho bya plastic tukabibyazamo umusaruro. Amavaze, amaherena, indabo dukoramo ibintu byinshi , kandi nk’abagore byaduteje imbere ndetse tubungabunga n’ibidukikije.”
Rwemarika Felecite ni umuyobozi wa AKWOS umuryango utari uwa Leta ushinzwe guteza imbere umugore binyuze muri Siporo yasabye abagore gukomeza kwimakaza ihame ryo kurengera ibidukikije.
Ati”Mwabonye ko twabahuguye mu bintu bitandukanye bijyanye no kurengera ibidukikije, gucana kuri Rondereza n’uburyo zikoreshwa, muziko hari abagore usanga batsa muziko mu nkwi, imyotsi ikazamuka ikajya kwangiriza ikirere, turifuza ko umugore wo mu cyaro asirimuka ndetse ikindi nuko plastike bazibyaza umusaruro nkuko bagiye babitwereka hano, dukomeza no kubashishikariza kwibumbira mu matsinda bakiteza imbere.”
Olive Zimurinda ni Umuyobozi wa CECI umuryango mpuzamahanga ukora ku bijyanye n’iterambere rirambye mu kurengera ibidukikije.
Ati”Uyu munsi turi mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, uruhare rw’umugore mu guhangana n’imihindagirikire y’ibihe nuko agomba kubyiga akabimenya, akamenya ko agomba gutera ibiti, tukirinda gukoresha amashi na plastic”.
Olive yakomeje agira ati”Rero umugore afite uruhare rukomeye mu kurengera ibidukikije ndetse bimwe bagakomeza kubibyaza umusaruro, ubutumwa dutanga nuko umugore agomba gukanguka akumva ko afite uruhare mu iterambere .”


























