Mutungirehe Samuel
Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko Padiri Obald Rugirangoga yaranzwe no kudaheranwa n’ububabare n’abaginda yagize kubera amateka yanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko ahubwo yabibyaje imbaraga zikomeye mu kubaka amahoro, yigisha abahemukiwe gusaba imbabazi no kwicisha bugufi.
Yabitangaje ubwo yasomaga Misa yo gusezera kuri Padiri Rugirangoga Obaldi uherutse kwitaba Imana aguye muri Amerika muri Mutarama 2021 azize ingaruka yatewe na Coronavirusi mu bihaha.
Yagize ati: “Burya buri muntu Imana imurema hari ubutumwa imuremeye, ifite impamvu imuremye, ikamuha impano zijyanye no gusohoza ubwo butumwa yamuremeye, mu gihe yamugeneye n’ahantu yamugeneye, ikamurema mu gihe cy’amateka y’umuryango, amateka ya Kiliziya, amateka y’Igihugu n’Isi, igihe azagira uruhare muri ayo mateka, asohoza ubutumwa bwayo hano ku isi”.
Yongeyeho ati: “Muri ibi bihe by’amateka yacu yaranzwe n’amacakubiri, amakimbirane, ubuhunzi kugeza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri Ubald yasohojemo ubutumwa bw’Imana nk’umukirisitu, nk’umusaseridoti, yarababaye cyane muri Jenoside, Imana iramurinda ubona ko imutegurira kuzasohoza ubutumwa nyuma ya Jenoside bwo kubaka umuryango nyarwanda n’umuryango wa Kiliziya, mu butumwa yakoraga bwo kunga abantu n’Imana, kubafasha kwiyunga na bo ubwabo, kwiyunga n’imitima yabo no kwiyunga n’amateka yabo bityo bagakira ibikomere by’imitima, bakiyunga n’abavandimwe, bagasana imiryango”.
Kuri uyu wa Mbere nibwo Umurambo wa Padiri Rugirangoga wasezeweho i Remera kuri Paruwasi ya Regina Paccis, umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye mbere yo kujyanwa gushyingurwa ku munsi ukurikiyeho ku ivuko mu karere ka Rusizi.
Umurambo we wagejejwe mu Rwanda ku wa Gatandatu ushize, tariki ya 27 Gashyantare 2021, ukazashyingurwa ku Ibanga ry’Amahoro ahari ikigo Padiri Rugirangoga yashize gihurirwamo n’abakirisitu n’abandi bahafatira inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge.

















