Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Centrafrique: Igitero cyagabwe n’inyeshyamba cyahitanye umusirikare w’u Rwanda mu ngabo za UN

Wednesday 13 January 2021
    Yasomwe na

Urupfu rw’umusirikare w’u Rwanda ryatambutse mu itangazo ry’umuvugizi w’ubu butumwa bitwa MINUSCA rivuga ko igitero cyabaye kuri uyu wagatatu cyasubijwe inyuma n’ubufatanye bw’izi ngabo za UN hamwe n’iza leta.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko ari ubwa mbere muri iki gihugu hiciwe umusirikare w’u Rwanda kuva hakongerwa ingabo za MINUSCA, u Rwanda n’Uburusiya nabyo bikoherezayo ingabo ubwo amatora yari yegereje mu kwezi gushize.

MINUSCA ivuga ko inyeshyamba zateye nazo zahatakarije abantu abandi bagafatwa, ivuga kandi ko umusirikare umwe uri muri ubu butumwa bwa UN yakomekeye mu mirwano.

Igitero cyo kuri uyu wa gatatu cyagabwe n’inyeshyamba zishyize hamwe za anti-Balaka, UPC, 3R na MPC, zishyigikiwe n’uwahoze ari perezida w’iki gihugu François Bozizé, nk’uko MINUSCA ibivuga.

Mu mpera z’ukwezi gushize abasirikare batatu b’u Burundi bari muri ubu butumwa bwa MINUSCA bishwe n’inyeshyamba mu mirwano n’inyeshyamba ahitwa Dékoa kari mu ntara ya Kémo.

Ibintu byarushijeho kumera nabi muri iki gihugu mbere gato y’amatora yabaye mu kwezi gushize, Faustin-Archange Touadéra niwe wayatsinze ku majwi 54%.

François Bozizé yangiwe kwiyamamaza muri aya matora, yafashije imitwe y’inyeshyamba iri kugaba ibitero ahatandukanye mu gihugu kuva mbere y’ayo matora.

Mbere y’ayo matora ibihugu by’Uburusiya n’u Rwanda byohereje abasirikare amagana kurengera ubutegetsi bwa Touadera, biyongera ku bariyo mu butumwa bwa MONUSCO.

Nta mahoro arambye kuva ku bwigenge
Centrafrique ntabwo yagize amahoro arambye kuva mu myaka ya 1960 yabona ubwigenge.

Mu 2013 yaguye mu kaga ubwo inyeshyamba z’Abayisilamu zitwa Seleka zafataga ubutegetsi zihiritse Bozize mu gihugu gituwe ahanini n’Abakiristu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru