Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kurwana n’uwo ariwe wese uretse Congo ihora ibiririmba.
Yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na television y’abafaransa ya France 24 kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kamena 2024.
Muri iki kiganiro kigufi, Perezida Kagame yabajijwe yateguye kurwana bibaye ngombwa, asubiza ko byaba atari no kuri Congo gusa.
Yagize ati: "Byaba ko ibibera mu Burasirazuba bwa Congo bigeze ku butaka bwacu cyangwa se ikindi cyose, twiteguye kwirwanaho. Kuko n’ubundi turi aha kuko twaharaniye uburenganzira bwacu. Ntabwo twatinya kuvuga ko hagize utubangamira nta banga ririmo, twiteguye kwirwanaho."
"Twiteguye kurwana. Nta kintu na kimwe dutinya.”
Muri iki kiganiro kandi Perezida Paul Kagame yahakanye ko hari abasirikare b’u Rwanda ku butaka bw’umuturanyi we wa Congo, yemeza ko hagomba kwibazwa intandaro y’iki kibazo.