Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, yemeje ku mugaragaro igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo DRC ikaba ibaye igihugu cya Karindwi mu bigize umuryango.
Ni inama yateranye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Werurwe 2022, higashishijwe Ikoranabuhanga, ihuriramo abakuru b’ibihugu na guverinoma bari bisanzwe bigize EAC.
Ku ruhande rw’u Rwanda yitabiriwe na Perezida Kagame, Tanzania yitabirwa na Perezida Samia Suluhu Hasan, Kenya yitabirwa na Uhuru Kenyata, Uganda yitabiriwe na Perezida Museveni, mu gihe Uburundi bwatumye Visi Perezida Prosper Bazombanza, na Sudani y’Epfo ituma Minisitiri mu biro bya Perezida mu gihe Congo DRC yasabirwaga kwemezwa yahagarariwe na Perezida Felix Tshisekedi.
Yitabiriwe kandi n’abagize ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango wa EAC.
Ubusanzwe umuryango wa EAC wari ufite abaturage barenga gato miliyoni 177, bakaba biyongereyeho abagera kuri miliyoni 90 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Congo ubwayo ifite ubuso bw’ubutaka buruta ubw’Ibihugu bitandatu byari bisanzwe bigize umuryango EAC, kuko ifite km kare miliyoni 2.4 mu gihe EAC yari igizwe na Km kare miliyoni 1.8.
Umuryango wa EAC ugiye kandi kwaguka mu kugera ku byambu byinshi kuko wari usanzwe ukoresha ibyambu byo ku gice cy’inyanja y’Ubuhinde none ugiye kujya ukoresha n’icyambu cya Congo ku ruhande rw’inyanja ya Atlantique, yitegeye Umugabane w’Amerika.
Umuryango wa EAC wari usanzwe ufite ubukungu bubarirwa muri miliyari 193.7 z’amadolari y’Amerika none wiyongereyeho umusaruro mbumbe wa miliyari 50 z’amadolari.
Perezida Kagame yahaye ikaze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwinjira mu muryango wa EAC.
Mu kirangantego cy’Umuryango naho hazabonekamo impinduka kuko ibihugu bigize umuryango byiyongereye
Ibihugu byari bisanzwe bigize EAC
Ubwo Perezida Tshisekedi aheruka gushyikirizwa idarapo rya EAC asaba kwinjiramo, amaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga



















