Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more

Covid-19: Polisi yaguye gitumo abasore n’inkumi 17 mu rugo i Kigali bahahinduye mu kabari

Sunday 10 January 2021
    Yasomwe na

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu murenge wa Kagarama mu kagali ka Kanserege ho mu karere ka Kicukiro bafashe abasore n’inkumi 17 bakoze ibirori byo mu rugo (House Party ) byo kwizihiza isabukuru y’umwe muri bo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Aba basore n’inkumi bateraniye mu rugo mu ijoro ryo kuwa 9 Mutarama 2021, bavuye mu duce dutangukanye two mu mujyi wa Kigali.

Bafashwe nyuma y’uko abaturage batanze amakuru. Abafashwe bari biteretse amacupa y’inzoga, bamwe banasinze.

Meya w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yanenze uru rubyiruko avuga ko kuba rwarenze ku mabwiriza yo kwirinda C0VID-19, ari ibintu biteye isoni mu gihe hari urundi rubyiruko rwo ruri gufatanya n’ubuyobozi mu kurwanya COV-19.

Ati “Uru rubyiruko rwarenze ku mabwiriza, ni ibintu biteye isoni ,ni ibintu bibabaje. Uko bameze, uko baraye muri izi nzoga ni ibintu bigayitse. Mu gihe dufite rubyiruko rufatanya n’abaturage n’ubuyobozi kugira ngo amabwiriza yubahirizwe, hari abandi barimo bacungana n’ubuyobozi kugira ngo barenge ku mabwiriza.”

Umutesi yashimiye abaturage bafashije inzego z’ibanze mu gutanganga amakuru ndetse ashimangira ko bazakomeza gukurikirana abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Uyu muyobozi yibukije ko bishoboke ko habayeho guhishira ku ruhande rumwe, bityo hagiye gucukumburwa ngo harebwe niba nta buyobozi mu nzego z’ibanze bwaba bubyihishe inyuma kugira ngo ibintu bigere kuri urwo rwego abo bana batarafatwa.

Umuvugizi wa Polisi w’u Rwanda , CP Kabera John Bosco, yavuze ko Polisi itazihanganira abantu bose bakorera ibirori mu rugo.

Ati “Ibintu byo gukorera ibirori mu rugo ni ikibazo gikomeye cyane kandi nubwo Polisi itaba iri ku rugo rw’umuturage, bamenye ko abaturage iyo baduhaye amakuru, turaza tukayakurikirana”.

Yakomejw agira ati “Aba bantu nubwo baba bazi ko bikingiranye, bamenye ko hari abantu baturanye, bababonye basohoka, bazajya babivuga tubikurikirane.”

CP Kabera asabye abantu kwirinda ingendo zitari ngombwa ndetse n’amakoraniro atemewe.

Aba basore n’inkumi bafashwe bari mu birori, babanje kujyanwa kwipimisha COVID-19 kugira ngo bamenye uko bahagaze, nyuma bajyanwa muri stade kwigishwa ndetse nyuma bakaza gucibwa amande angana 25 000 Frw.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru