Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Depite Dr. Habineza yasabye ko hajyaho n’icyumba cy’umuhungu ku ishuri

Wednesday 23 December 2020
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Depite Dr. Habineza Frank yasabye ko nk’uko mu mushinga w’itegeko rigenga uburezi mu Rwanda hari guteganywamo icyumba cy’umwana w’umukobwa, asanga hakwiye no kujyaho icyumba cy’umwana w’umuhungu kuko nawe ashobora kugira ibibazo bituma agikenera.

Ni igitekerezo yatanze mu mu Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye tariki ya 23 Ukuboza 2020, ubwo barimo kwemeza ingingo zigize umushinga mushya w’itegeko rigenga uburezi mu Rwanda.

Ubusanzwe mu itegeko rikiri gukoreshwa, icyumba cy’umukobwa ni icyumba kiri ku ishuri kigenewe abana b’abakobwa by’umwihariko bageze mu gihe cyo kujya mu mihango, bakakifashisha mu gihe bibatunguye bari ku ishuri cyangwa bagiye gukora isuku ijyanye n’iyo gahunda kimwe nuko uwumva atameze neza kubera izo mpamvu ashobora kukifashisha akaba aruhuka nyuma akaba yasubira mu masomo nk’ibisanzwe. muri icyo cyumba hagomba kuba harimo ibikoresho ari bwifashishe mu isuku y’umubiri n’imyambaro yahinduranya.

Uyu ni umushinga wemerejwe ishingiro mu nama y’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yo kuwa 23/10/2020, utangira gusuzumirwa muri Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko ku wa 29/10/2020.

Ingingo ya 52 mu ngingo zirenga 100, ijyanye n’icyuba kihariye kirimo ibyangombwa byose byafasha kwita ku mwana w’umukobwa, Depite Dr. Habineza akibaza impamvu umwana w’umuhungu nawe atagenerwa icyumba ku ishuri.

Ati “Ariko nari ndi kwibaza ‘ese umwana w’umuhungu ko nawe ashobora kugira ikibazo ku ishuri, kandi bibaho kenshi, we nta cyumba yaba akeneye cyamufasha?”

Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko, Nyabyenda Damien, yasubije mugenzi we Dr. Habineza ko muri iyo ngingo havugwamo ibika bibiri, aho kimwe kivuga ku mwana w’umukobwa “Icyumba cy’umukobwa” ikindi kikavuga ku cyumba gitangirwamo ubutabazi bw’ibanze ku muntu wese wagirira ikibazo ku ishuri, kitwa “Icyumba cy’Ubutabazi bw’Ibanze”.

Yagize ati “Ngira ngo n’uwo mwana w’umuhungu yaba ari muri icyo gika.”

Ikindi cyumba Dr. Habineza yasabye ko cyashyirwa mu mushinga bemeje ni icyumba cyagenerwa umuntu wagaragaje ibimenyetso by’icyorezo cya COVID-19, nk’umuntu ubona ko itazagenda vuba.

Ku kijyanye n’icyumba cy’ubutabazi, byasobanuwe kandi ko cyanifashishwa mu kwakira uwo wagaragaje ibimenyetso bya COVID-19, cyane ko atari icyumba byitezwe ko buri munsi kizajya kiba cyuzuye abana bahuye n’ibibazo.

Perezida wa Komisiyo yu mushinga y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko, Nyabenda Damien, yasobanuye ko iryo tegeko tegeko rigamije guhuriza hamwe amategeko yose yariho agenga uburezi mu Rwanda.

Yagaragaje kandi ko uyu mushinga w’Itegeko rigenga uburezi mu Rwanda wateguwe ugamije guhuza amategeko ane (4) akoreshwa mu burezi ndetse no gukemura ikibazo cy’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro adafite kugeza ubu itegeko riyagenga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru