Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Dore amwe mu mazina ateye ipfunwe, ba nyirayo basabye ko ahindurwa

Monday 18 May 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga hari indangamuntu ziriho amazina nka Sanduwice, Quatre Moteurs, Niboneyimbwa Munzuyarwo, Bikundaguhena, Umwarutarakurikiyamaraha, Ntawutaramaniryundimugabo, Gudubayi, Gumawitume, Turaburaye, Ntawuhorabyibushye n’andi, gusa ntawakwemeza niba koko izo ndangamuntu ari umwimerere, cyangwa ngo yemeze ko abo bantu koko bitwa batyo.

Uretse ibyo kandi mu Igazeti ya Leta No2 yo ku wa 14 Mutarama 2019, hatangajwemo ibyemezo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yahaye abantu 40, bibahesha uburenganzira bwo guhindura amazina bakitwa andi bifuza.

Muri ayo mazina yasabiwe guhindurwa harimo amagenurano nka Sebahutu, Mukagatare, Ntawugashira, Musigirende, Uwamurera, Harelimana, Niyibizibyose, Nguteguremuterambabazi, Rwajekarendimubanzi, Ayabagabo na Ntampuhwe, n’andi.

Imibare ya MINALOC y’umwaka ushize wa 2019, igaragaza ko abaturage 1,893 muri uwo mwaka wonyine baje kuyisaba guhindurirwa amazina bitewe n’impamvu zitandukanye.

MINALOC ivuga ko kuva mu myaka yashize, impuzandengo ya buri mwaka y’abantu bagiye basaba guhinduza amazina itajya munsi ya 800.

Ku itariki 08 Gicurasi 2020, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ku bufatanye n’urubuga Irembo, batangaje ko bitakiri ngombwa kujya kuri Minisiteri gusaba guhindura izina, ahubwo ko abantu bashobora gusabira iyo serivisi ku Irembo.

Umuvugizi w’Ikigo Rwanda Online, gishinzwe imicungire y’urubuga Irembo, Jules Ntabwoba, avuga ko nubwo atahita avuga imibare, abamaze gusaba guhindurirwa amazina mu gihe cy’icyumweru kimwe kirenga iyo serivisi imaze kuri urwo rubuga ngo ari benshi cyane.

Yagize ati “Abantu barabyitabiriye cyane ku buryo ahubwo ari ibintu bidasanzwe ugereranyije n’uko byagendaga (abantu bagana Minisiteri guhinduza amazina)”.

Ati “Icyo nabwira ababyeyi ni uko udakwiye kwita umwana izina utamwitiriye ingorane urimo gucamo, kuko iyo urebye imbogamizi abashaka guhinduza amazina bafite, ni uko umuntu baba baramuhemukiye bakamwita Mbarimombazi, Bwirebucye,…ku buryo abandi bana bose bamuseka!

Iyo ageze mu mashuri usanga afite ipfunwe, izina rishobora kwica umuntu mu byo yifuza kugeraho cyangwa se rikamuremamo umuntu muzima ufite icyerekezo”.

Kuri ubu muntu wese wifuza ko izina rye rihundurwa, agana abakozi ba Irembo agatanga amafaranga ibihumbi 20, akanerekana itangazo yanyujije mu gitangazamakuru ko yifuza guhindura amazina, nyuma y’iminsi itarenga 21 akabona icyemezo kimumenyesha ko izina rye ryahinduwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru