Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Dr. Biruta yashyikirije Perezida Félix Tshisekedi ubutumwa bwa Perezida Kagame

Wednesday 20 January 2021
    Yasomwe na

Perezida Félix Tshisekedi yakiriye mu biro bye [Palais de la Nation] Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, mu Mujyi wa Kinshasa, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Minisitiri Dr Biruta ari mu ruzinduko rw’akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarutangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mutarama 2021.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri RDC byatangaje ku rukuta rwa Twitter ko “Umuyobozi wa dipolomasi y’u Rwanda yatwaye ubutumwa bwihariye bwa Perezida Paul Kagame yandikiye mugenzi we wa RDC, bujyanye n’imibanire y’ibihugu byombi ndetse n’ibibazo by’Akarere.”

Umubano w’u Rwanda na RDC ushingiye ahanini ku bucuruzi cyane ko kugeza ubu iki gihugu gifatwa nka rimwe mu masoko akomeye y’ibicuruzwa bituruka mu Rwanda, kandi agaciro k’ubuhahirane hagati y’impande zombi kagenda kiyongera umwaka ku wundi.

Tubaze mu 2012 honyine, agaciro k’ibicuruzwa u Rwanda rwoherezaga muri RDC kabarirwaga muri miliyoni 109.3$, mu 2013 karazamutse kagera kuri miliyoni 114.9$, mu 2014 yageze kuri miliyoni 153.6$.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru