Ndayambaje Jean Calude
Kuri uyu wa mbere Tariki ya 22 Ugushyingo 2021, kuri stade ya Kigali i Nyamirambo habereye umukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona wahuje Police fc na Gorilla fc warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0.
Abantu batunguwe cyane no kubona umunyezamu ufite ubunararibonye (Experience) mu mupira w’Amaguru hano mu Rwanda akoresha icyo benshi bafata nk’amarozi ubwo yagendaga ashyira ibintu mu mazamu bagiye gutangira umukino, nyamara ngo kuri we ni (Mind-game).
Uyu mukino warangiye Police FC inganyije 0-0 na Gorilla FC wari ukomeye Ku mpande zombi nubwo yenda umuntu yavuga ko Ku ruhande rwa Police fc bikomeje kuba bibi Kuko imaze kunganya imikino ibiri yikurikiranya benshi mu bakunzi b’iyi Kipe batangiye kugira impungenge bibaza Impamvu idatsinda Kandi ifite ubushobozi buhagije .
Nubwo mu minota 45’ y’igice cya Mbere nta kidasanzwe cyagaragaye muri uyu mukino mu gice cya Kabiri nibwo Police FC yabonye uburyo bwo gutsinda ibitego ibifashijijwemo na Osee Iyabivuze Nshuti Savio , Martin ariko ba myugariro ba Gorilla fc bakomeza kubabera ibamba mu izamu ryari ririnzwe na Ndoli Jean claude wabaye umukinnyi w’umukino bitewe n’amashusho yamugaragaje akoresha amarozi.
Nyuma y’umukino umunyezamu ndoli Jean claude yagize icyo avuga kuri ibi bintu yakoze benshi bafata nk’amarozi ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ya uze ko atari amarozi ahubwo aba ari ugutesha umurongo abo duhanganye.
Ndoli yagize ati" ntabwo ibyo nakoze ari amarozi, ahubwo byari ugutesha umurongo abo dhanganye."
Akomeza avuga ko iriya ari mind game kubeshya abo muhanganye ugamije kubatesha umurongo ni ukwica umuntu mu mutwe kugira ngo yiyumvushe ko adashobora kugutsinda.”
Yabajijwe n’itangazamakuru ibyari bikubiye mu gapfunyika k’isashi agira ati "Ntacyo, nta cyari kirimo, ni (mind game) irakora cyane, buriya iyo turi mu kibuga uzarebe, ntimuba mubyumva? Hari n’igihe tuba dutukana ariko nyuma byarangira mukoroherana ubuzima bugakomeza nta birenze."
Uyu mukino w’umunsi wa Kane wasize ikipe ya police FC igira amanota atanu mu gihe Gorilla fc yagize amanota agera kuri abiri yonyine.























