Friday . 3 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Mugabe Aristide yasezeye burundu gukina Umukino wa Basketball nk’uwabigize umwuga

Tuesday 10 February 2026
    Yasomwe na

Mugabe Aristide, umwe mu bakinnyi b’inararibonye bakiniye Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’u Rwanda, yatangaje ko yasezeye burundu gukina uyu mukino ku rwego rw’ababigize umwuga, ashyira akadomo ku rugendo rw’imyaka 18 yari amaze muri Basketball.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Mugabe Aristide yashyize hanze amwe mu mafoto ye y’urwibutso aho yari kumwe na bagenzi be bakinana Basketball maze ayakurikiza amagambo agira aAti “Uyu munsi, mu byiyumviro bivanze, nyuma y’imyaka 18, ntangaje ko nasezeye gukina Basketball. Ndashimira buri wese wagize uruhare mu rugendo rwanjye. Inshuti n’umuryango wanjye, abatoza bose, abo twakinanye, abafana, ubuyobozi bw’amakipe. Mwarakoze.”


Mugabe Arstide yari amaze iminsi akinira KEPLER BBC

Mugabe yabaye umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu, aho yagaragaje ubuhanga, ubuyobozi n’ubunararibonye byatumye agira uruhare rukomeye mu iterambere rya Basketball nyarwanda. yakiniye amakipe atandukanye arimo Patriots BBC, Espoir BBC, CSK, Rusizi BBC ndetse na Kepler BBC ari nayo yarangirijemo umwuga we.

Mu gihe cye cyo gukina, Mugabe Aristide yegukanye Ibikombe bya Shampiyona umunani, ibintu byamushyize mu bakinnyi babaye indashyikirwa mu mateka ya Basketball mu Rwanda. Yanegukanye igihembo cy’Umukinnyi Mwiza wa Shampiyona inshuro ebyiri, mu mwaka wa 2012 n’uwa 2013, bigaragaza urwego rwo hejuru yagize mu mukino.


Mugabo Arstide na Patriots bitabiriye BAL ya mbere banagera 1/2.

Uretse kuba yaritwaye neza mu kibuga, Mugabe yanabaye kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, aho yamenyekanye nk’umuyobozi mwiza ushobora guhuza bagenzi be no kubatera imbaraga.
Abakunzi ba Basketball n’abakurikiranira hafi siporo bagaragaje ishimwe ku ruhare rwe, bamwifuriza amahirwe masa mu buzima bushya nyuma yo gusezera, benshi bakifuza ko yakomeza gutanga umusanzu we muri Basketball mu bundi buryo.

Yvette Niyigena

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru