Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ikipe ya Liverpool yandagaje Manchester United kuri Old Trafford

Monday 25 October 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Ibifashijwemo n’umunya-Misiri Mohamed Salah ikipe ya Liverpool yanyagiye Manchester ibitego 5-0 umukino wabonetsemo ikarita y’umutuku Ku ruhande rwa Manchester united.

Kuri iki cy’umweru tariki ya 24 Ukwakira 2021 ikipe ya Liverpool yasanze Manchester mu rugo mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’ubwongereza wabereye kuri Old Trafford birangiye ikipe ya Manchester itsindiwe mu rugo.

Liverpool itozwa na Klope ihagaze neza ku buryo , yaje gufungura amazamu ku munota wa 5’, igitego cyatsinzwe na Naby Keïta nyuma yuburangare bwa ba myugariro maze aboneza mu rushundura Ku mupira mwiza wari uturutse kwa kizigenza Salah Mohamed maze David De Gea ajya gutora umupira mu rushundura.

Ikipe ya Manchester united yakomeje kotswa igitutu ndetse Nyuma y’iminota 8’ gusa ,ikipe ya Liverpool yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Diogo Jota byatumye igice cya Mbere kirangira ari ibitego 4-0 , Mohamed Salah Ku munota wa 35’ ndetse no ku munota wa 5’ w’inyongera aza kubona igitego.

Abakunzi ba Manchester united batangiye gusohoka muri stade binubira Umutoza wayo, Ole Gunnar Solskjaer, waje gukora impinduka za mbere ubwo Nabil Paul Pogba yinjiye asimbuye Mason Greenwood kugira ngo arebe niba hari icyo byatanga.

Ikipe ya Liverpool yakomeje gusuzugura Manchester united ubwo yinjizaga igitego cya 5 nubundi gitsinzwe na Mohamed Salah ku munota wa 50’ Ku mupira wari uturutse kwa Jordan Henderson uyu munya-misiri aba aciye agahigo.

Ikipe ya Manchester United yaje guhabwa ikarita itukura basigara ari abakinnyi 10 mu kibuga Ku ikarita yahawe Umufaransa Paul Pogba wakiniye nabi Naby Keïta ku munota wa 60’ ndetse iyi imvune yatumye uyu musore asohoka mu kibuga .

Kizigenza Ronaldo wibuze muri uyu mukino ndetse wabonye n’ikarita y’umuhondo nyuma yo gushamirana n’abakinnyi ba Liverpool yaje gutsinda igitego var iracyanga kuko yari yarariye.

Iyi tsinzi ya Liverpool yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 21 aho irushwa inota rimwe n’ikipe ya Chelsea iyoboye English premier league mu gihe Manchester United ifite amanota 15 ikaba yicaye Ku mwanya wa 7 .

Ikipe ya Liverpool yaherukaga gutsindira Manchester United ibitego bitanu mu 1936, aho yayitsinze bitanu kuri bibiri ubwo yari ibasanze Ku kibuga cyayo cya Old Trafford.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru