Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Eswatini: Umwami yategetse buri mugabo gushaka abagore batanu ubyanze agafungwa

Tuesday 15 February 2022
    Yasomwe na

Umwami wa Eswatini, King Mswati III, yaciye iteka mu gihugu cyose ko umugabo agomba kurongora abagore batanu bitaba ibyo ubyanze agafungwa.

Itangazo ry’Umwami risaba abagabo bose ko nibura buri mugabo bagomba gushaka abagore batanu kandi ko nta kibazo bagomba kugira kuko Leta izabishyurira amafaranga y’ubukwe ndetse ikabagurira n’inzu yo kubamo.

Yagize ati “Dore uko gahunda ziteye, shaka nibura abagore batanu maze wizereko Leta izagukoreshereza ubukwe kandi igaha buri mugore wawe inzu."

Uyu mwami nawe uzwiho kwigwizaho abagore, yavuze kandi ko umugabo cyangwa umugore utazakora ibi azafungwa ubuzima bwe bwose.

Ubwami buvuga ko hari umubare munini w’abagore kurusha abagabo muri Eswatini, kikaba ari ikibazo gikomeye ku gihugu kizwiho kugira abagore benshi beza kandi b’amasugi.

Andi makuru avuga ko kandi iri tangazo rije rikurikira ukwiyongera kw’amasugi mu gihugu ndetse no kugabanuka kw’abagabo.

Umwami Mswati III ubwe afite abagore 15 ndetse n’abana 25, mu gihe se umubyara yari afite abagore barenga 79 n’abana 150.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru