Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Ethiopia: Leta yaburiwe ko niramuka ifashe Tigray abasivile bazapfa ari benshi

Monday 17 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Abaturage batuye mu ntara ya Tigray bakomeje gutabarizwa n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta, aho bavuga ko niba ntagikozwe Abasivile bagiye gupfa ari benshi.

Ibintu byanagarutsweho n’abadipolomate baburiye Leta ko niramuka ifashe iriya ntara amaraso y’abasivile azakomeza kumeneka ari menshi.

Abaturage bakomeje kwicwa n’inzara ngo kuko ntanzira n’imwe yo kujya guhaha ihari, si ibi gusa kandi kuko iyo hagize urwara cyangwa se agakomereka adashobora kubona imiti kuko iyi ntara yose yagoswe.

Abatuye muri Tigray bavuga ko imijyi irimo kuraswa ibisasu igasenyuka burundu, ibintu byagarutsweho na Tedros Ghebreyesus, umukuru w’ishami rya UN ryita ku buzima WHO, ukomoka muri Tigray.

Avuga ko abasivile barimo kwicwa kandi abakomeretse ntibatabarwe kuko iyi ntara yagoswe yose.

Tigray imaze amezi 17 igoswe, kandi imirwano yongeye kubura nyuma y’uko agahenge kari kamaze amezi atanu impande zombi zikarenzeho muri Kanama. Ni mugihe kandi abantu bagera kuri miliyoni imwe bugarijwe n’inzara.

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) nawo urimo kunga mu ijwi ry’amahanga, usaba ko intambara ihagarara hakongera kubaho ibiganiro.

Kuwa gatanu, umukozi w’umuryango ufasha wa Rescue Committee yishwe arimo agerageza kugeza ibiribwa ku bagore n’abana mu mujyi wa Shire, umaze iminsi uraswaho ibisasu bikomeye.

Josep Borrell ukuriye ububanyi n’amahanga mu muryango w’ibihugu by’i Burayi(EU), yavuze ko muri Shire hari gukorwa amahano, kenshi yibasira abasivile.

Inkambi zirimo miliyoni z’abantu bahunze imirwano nazo zirimo kuraswaho, nk’uko bivugwa na Samantha Power, ukuriye ikigo cy’iterambere cya Amerika.

Niba ingabo za Ethiopia n’iza Eritrea zifashe iyi ntara muri ibi bitero, hari ubwoba bwinshi “bw’ubwicanyi bukomeye bushobora kwibasira abasivile”, nk’uko Samantha abivuga.

Uyu muturage avuga ko hari abagore barimo kwifuza kujya mu nyeshyamba kurwana n’ingabo za Ethiopia na Eritrea.

Ibi bisobanuye ukwiheba mu baturage ba Tigray ko mu byumweru biri imbere bashobora kwicwa bagashira.

Iyi ntambara imaze guhitana abarenga ibihumbi 100 000 muri iyi minsi kandi nta cyizere cy’uko yaba ishobora guhagarara vuba.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru