Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Ethiopia yategetse igisirikare kutinjira imbere muri Tigray nyuma yo guhashya umutwe wa TPLF

Monday 27 December 2021
    Yasomwe na

Guverinoma ya Ethiopia yatangaje ko yahaye itegeko igisirikare cyayo ryo kutinjira imbere mu Ntara ya Tigray bamaze iminsi bahanganye n’ingabo z’Ishyaka ryabigumuyeho, TPLF, mu rwego rwo kurinda ko habahi kwihorera cyangwa kurengera.

Mu minsi ishize Ingabo za Ethiopia n’inshuti zabo barangajwe imbere na Minisitiri w’Intebe, Dr. Abiy Ahmed, basubije inyuma ingabo z’ishyaka TPLF wigometse ku butegetsi, banigarurira imigi myinshi izo ngabo zari zarabohoje, mu bice bya Amhara na Afar, zisubira inyuma mu birindiro byazo igitaraganya.

Ukuriye ishami ry’itumanaho muri Guverinoma, Legesse Tulu aherutse kubwira abanyamakuru ko operasiyo ya mbere yakozwe yo kwirukana izo nyeshyamba yarangiye habonetse intsinzi ku ruhande rwa Guverinoma ya Dr. Ahmed, ku bice byinshi uwo mutwe wari warigaruriye mbere yuko Dr. Abiy Ahmed agera ku butegetsi mu 2018.

Akomeza agira ati "Kugeza ubu akayihayiho n’ubushobozi by’umwanzi mu kwishora mu ntambara byarayoyotse cyane. Guverinoma izakomeza gutera intambwe ijya imbere kugira ngo yizere neza ko igitekerezo cy’ingabo za TPLF kitazongera kuzuka ukundi mu hazaza. Kugeza ubu ingabo za Ethiopia zahawe itegeko ryo kugumana ibice zari zarigaruriye."

Ibi kandi ngo bizatuma hakomeza imishyikirano yemeranyijweho mu mezi 13 hagati y’impande zombi.

Hari hashize iminsi n’ingabo za TPLF nazo zivuze ko zasabye indwanyi zabo kuguma hamwe ntizongere kubura imirwano mu gahenge zitavuze igihe kazamara cyangwa niba zaremeye ko zishyize hasi umugambi wo kuzunguza igihugu bahuriyeho.

Ifoto ya Amanuel Sileshi/AFP]

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru