Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

SUDAN: PEREZIDA BASHIR ASHOBORA KUVANWA KU BUTEGETSI MU MASAHA MAKE

Thursday 11 April 2019
    Yasomwe na

By imfurayabo pierre
Amakuru amaze kujya ahagaragara aravuga ko igisirikare cya Sudan gishobora kweguza Perezida Omar Al Bashir, nyuma kigatangaza iyeguzwa rye mu masaha make ari imbere.

Amakuru akomeza avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, imodoka zirenga 50 za gisirikare zagose ingoro y’umukuru w’igihugu iherereye i Khartoum mu murwa mukuru.
Igisirikare cya Sudan cyatangaje ko hari itangazo ryihariye kiza gushyira ahagaragara uyu munsi, ari na byo bikomeje gutuma abenshi batekereza ko Bashir yaba yavanwe ku butegetsi.

Ni mu gihe i Khartoum hagaragara abasirikare benshi bamaze kuhakwirakwizwa.

Amakuru y’ihirikwa rya Bashir umaze imyaka 30 ayobora Sudan, akomeje gufata umurego asanga imyigaragambyo ikomeye Abanya-Sudan bamazemo iminsi basaba ko Perezida Bashir yava ku butegetsi.

Magingo aya ikibuga cy’indege cya Khartoum cyamaze gufungwa n’igisirikare, mu gihe abenshi mu bantu ba hafi ba Perezida Omar Al Bashir bakomeje gufungwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru