Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umutwe wa M23 ukorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Congo watangaje ko urimo kugenda wigarurira uduce tumwe na tumwe twari twarigaruriwe n’undi mutwe wa FDLR urwanya u Rwanda, mu mirwano yo kwirukana imitwe yitwaje intwaro.
Umutwe wa FDLR wakuye abasirikare bawo ku rugamba, aho bari baragiye gufasha igisirikare cya Congo (FARDC) kurwana na M23 bitewe nuko abasirikare bayo bari bagiye kwicwa n’inzara.
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama nkuru ya FDLR/FOCA, yabereye ku cyicaro cyayo kiri ahitwa i Paris muri Teritwari ya Nyiragongo ku Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022 iyobowe na Komanda wayo mukuru Gen Maj Ntawunguka Pacifique uzwi nka Omega.
Aya makuru akaba yaremejwe n’umwe mu bayobozi bakuru bari muri iyo nama utarashatse ko amazina ye atangazwa.
Rwandatribune dukesha iyi nkuru, ivuga ko bimwe mu byatumye uyu mutwe uvana abasirikare bawo ku rugamba byatewe n’uko umufatanyabikorwa wabo ariwe ngabo za Congo (FARDC) yabatengushye yirengagiza bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye bagiranye ahitwa Pinga.
Ayo masezerano havugwagamo ko umutwe wa FDLR numara kohereza abasirikare bawo ku rugamba bazajya bahabwa ibiribwa, imyambaro ndetse n’intwaro hakiyongeraho kuvuzwa.
Umutwe wa FDLR nyuma yaho waje kubahiriza amasezerano wohereza abarwanyi bawo mu bice bya Bukima, Rwankuba, Tchengerero Rugali n’ahantu hatandukanye, ku ikubitiro ibikorwa bya gisirikare bihabwa Lt Col Silencieux.
Umutwe wa FDLR uvuga ko witanze bishoboka kugira ngo M23 idafata umujyi wa Rutshuru ariko Ubuyobozi bwa FARDC bukaba butarabihaye agaciro ndetse kugeza aho bivugwa ko byibuze abarwanyi bawo barenga ijana baguye ku rugamba muri iyi minsi bahanganyemo na M23.
FDLR ivuga ko yaciwe intege nuko iminsi yose bari ku rugamba abarwanyi ba FDLR bajyaga kwishakira ibyo kurya mu baturage mu gihe uburyo bwo kwivuza n’amafaranga FARDC yemeye itigeze ibikora.
Mu bindi byari bikubiye mu masezerano ya Pinga harimo ko Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buzarekura bamwe mu banyapolitiki ba FDLR bafungiwe muri Gereza ya Makala, bikaba bitarigeze bikorwa.
Ibi byose byatumye FDLR iba ikuye abasirikare bayo ku rugamba kugeza ubwo ikibazo cyayo gikemukiye.
Icyemezo cya FDLR cyo gukura abarwanyi ku rugamba kije gikurukirwa n’umutwe wa FPP/AP wa Gen Kabido nawo wafashe bene uwo mwanzuro nyuma yuko ubonye abarwanyi bawo bari gupfira ubusa ku rugamba cyane ko bene iyi mitwe y’aba Mai Mai yagiye ishyirirwaho kurinda ubwoko bwabo, dore ko umutwe wa FPP/AP ari uwo mu bwoko bw’Abakobo.
Biravugwa ko uduce twose iyi mitwe iri kugenda ivamo umutwe wa M23 uri guhita uhafata.




















