Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

FPR yanikiye indi mutwe mitwe ya Politiki bahatanye

Wednesday 17 July 2024
    Yasomwe na

Umuryango FPR Inkotanyi wagize amajwi 62.7%, ikigero kiri hejuru cyane y’umutwe wa Politiki wakurikiyeho wa PL wagize 9% andi mashyaka aza inyuma.

FPR mu rugendo rwo gushaka imyanya mu nteko Ishinga amategeko yari kimwe n’indi mitwe ya Politiki itanu bifatanyije ari yo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR.

Ku mugoroba w’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2024, komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko iby’ibanze byavuye mu ibarura ry’amajwi y’Abadepite 53 batutuka mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda batorwa mu buryo butaziguye, mu batoye neza bagera kuri 96.7%, bangana na 8,730,059.

Umuryango FPR n’abo bafatanyije batowe ku majwi 5,471,104, bingana na 62.67%.

Umutwe wa politiki ukurikiraho ni Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, Parti Liberale (PL), ryagize 10.97% bingana n’abarishyigigikiye bagera kuri 957,602.

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryatowe na 827,182 bingana na 9.48%, hakurikiraho Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) rifite abaritoye 507,474 bingana na 5.81%.

Ishyaka PDI bwari bwo bwa mbere ryamamaje abakandida depite ritari kumwe na RPF Inkotanyi

Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party-Rwanda) ryagize 5.30% bingana n’abantu 462,290, mu gihe PS Imberakuri ifite abantu 459,526 bingana na 5.26%.

Green Party ya Dr Habineza Frank yagize amajwi yisumbuyeho ibice kuyo yagize mu 2018 mu badepite

Nsengiyumva Janvier wiyamamaje nk’umukandida wigenga yagize amajwi 44,881 bingana na 0.51%, bivuze ko yatsinzwe adafite amajwi asabwa ya 5% ngo abone intebe mu nteko Ishinga amategeko umutwe w’Abadepite.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru