Saturday . 18 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

GASABO: UMUGABO YICIYE UMUGORE WE KWA SEBUKWE AMUTEYE ICYUMA MU MUTIMA

Friday 19 April 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo
Nizeyimana Aloys utuye mu Mudugudu wa Ruseno mu Kagari ka Mukuyu mu Murenge wa Ndera, yasanze umugore we Niyomukiza Naomi, iwabo (kwa sebukwe) aho yari yamuhungiye, amutera icyuma mu mutima arapfa.

Saa moya za mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, nibwo Nizeyimana w’imyaka 30 y’amavuko yasanze umugore we Niyomukiza w’imyaka 28 y’amavuko iwabo mu rugo rwa Bizimana Joel na Mukamana Jeanne, amwica amuteye icyuma mu mutima inshuro eshatu.

Amakuru agera kuri mu itangazamakuru ni uko Nizeyimana na Niyomukiza bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, akaba yari yahukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Gorette Umutesi, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkur ko uyu muryango wari umaze igihe ufitanye amakimbirane.

Ati “Bari bamaze imyaka itatu babana nk’umugore n’umugabo ariko ntibigeze basezerana imbere y’amategeko nta n’umwana bari bafitanye. Amakuru dufite ni uko bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane ashingiye ku businzi kandi umugabo akaba yakekaga ko umugore we amuca inyuma.”

Uyu mugabo amaze kwica umugore we yahise atoroka, inzego zishinzwe umutekano ziramushakisha zimufata amaze kunywa umuti witwa ‘Rava’ wica udukoko. Yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rubungo, aravurwa ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Ndera.

CIP Umutesi yihanganishije umuryango wagize ibyago asaba abaturage kwirinda amakimbirane kandi abashakanye ntibihererane ibibazo bafitanye, ahubwo bakajya babibwira inshuti z’umuryango, polisi hamwe n’izindi nzego z’ubuyobozi.

Src/igihe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru