Urwego rw’gihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwatangiye gushyira mu bikorwa gahunda ya Mudasobwa ku Mwarimu, nyuma yo kugaragara ko gahunda ya Mudasobwa ku Munyeshuri ifite icyo cyuho.
Gahunda yi guha Mudasobwa umwarimu yatangiye guhera tariki ya 16 Mata 2021, ikaba yitezwe kuuzagera ku barimu bose bigisha mu mashuri ya Letamu Rwanda.
Ku rwego rw’Igihugu yatangiriye ku barimu bo mu mashuri atanu yo mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba ku wa 16 Mata, ikazakomereza ku barimu bose mu Gihugu mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa RREB Dr. Nelson Mbarushimana, yasabye abayobozi b’Uturere twose kumenyesha no kwemerera abayobozi b’ibigo byatoranyijwe ku ikubitiro kugana ku cyicaro gikuru cya REB bajya gutora mudasobwa zigenewe abarimu bigisha ku bigo by’amashuri bayoboye.
Itangazo ryashyizweho umukono na Dr. Nelson Mbarushimana, riragira riti “Gutangira gushyira mu bikorwa gahunda ya “Musadomwa imwe ku Mwarimu” biri mu murongo kongerera ingufu agaciro k’ikoranabuhanga mu burezi binyuze mu guhuza kwigisha no kwiga bishyigikiwe na Politiki y’ikornabuhanga mu burezi.”
Dr. Nelson Mbarushimana yavuze ko iyo gahunda yo gukwirakwiza mudasobwa zigendanwa (laptops) mu barimu bigisha mu mashuri ya Leta igiye gutangirira ku barimu bigisha mu mashuri yisumbuye 120 mu Gihugu hose, ikazagenda ikorwa mu byiciro igezwa no ku bandi barimu barimo abo mu mashuri abanza n’ay’inshuke.
Biteganyijwe ko abayobozi b’ibigo by’amashuri biherereye mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyaruguru bazaza gutora mudasobwa zigenewe abarimu babo tariki ya 20 Mata, abaturutse mu Ntara y’Amajyepfo bazazitore ku ya 21 Mata, abo mu Ntara y’Iburasirazuba tariki ya 22 n’abo mu Ntara y’Iburengerazuba ku ya 23 Mata.
Bakimara guhabwa izo mudasobwa, abarimu basabwa gusinya amasezerano y’uko bazazifata neza bazirinda kwangirika.
Abarimu baratangaza ko bishimiye iyo gahunda Leta ibagejejeho kuko izabafasha kunoza imyigishirize uhereye ku gutegura amasomo, kuyabika mu buryo bwizewe, kunguka ubumenyi, ukagezaku kwigisha neza amasomo y’ikoranabuhanga.
Imibare itangwa na Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko u Rwanda rufite abarimu bakabakaba 7,000 bigisha mu mashuri y’inshuke, barimo 10.9 % bigisha mu mashuri ya Leta, 32% bigisha mu bigo biterwa inkunga na Leta na 57% bigisha mu mashuri yigenga.

















