Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Gakenke: Haribazwa amaherezo y’inyubako z’ishuri ryahoze ryitwa "Collège Nkunduburezi" rimaze imyaka 5 rifunzwe

Thursday 6 January 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abantu batandukanye bakomeje kwibaza amaherezo y’inyubako yahoze yitwa "College nkunduburezi" iherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda, mu karere ka Gakenke hazwi nko mu Bukonya hafi n’umugezi wa Nyarutovu, iri shuri abaryizemo bibatera agahinda kubona rikikijwe n’ibigunda (ibihuru).

Iri shuri ryahoze rirera abana b’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, riza gufunga imiryango mu mwaka 2017 bitewe n’imiyoborere mibi ndetse no gucunga nabi umutungo, byatumye ryisanga rifite amadeni y’umurengera.

Ubusanzwe izi nyubako zari iz’umuryango ’Nkunduburezi’ ari nawo nyiri College Nkunduburezi warebereraga iri shuri .

Mu kiganiro ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buherutse kugirana n’abanyamakuru, izi nyubako z’ishuri zagarutsweho hibazwa impamvu zikomeje kumeramo ibihuru kandi hari abaryizemo bumva hagakwiye gukorerwa isuku hakitabwaho ndetse basaba ko habyazwa umusaruro aho kuba itongo.

Kuva ryafunga imiryango, ni kenshi abaturiye aho riri ndetse n’abarizi ariko baba ahandi bagiye bibaza amaherezo y’inyubako ndetse n’ubutaka by’icyahoze ari ishuri ryabo, bikayoberana.

Umuturage uzi neza ibyiri shuri yitwa Sibombana aganira n’itangazamakuru yagize ati "Nkunduburezi ifite amateka menshi hano muri aka karere ka Gakenke kuko benshi niho bize, intiti mubona. Ubwo se none niba abaritangije barahombye habuze abandi baza ngo bafate izi nyubako bazikoreremo ko ari inyubako zikomeye kandi ziri ahantu hameze neza".

Intandaro y’ifungwa rya College Nkunduburezi ni irihe?

Gufunga imiryango kwa Collège Nkunduburezi ahanini byakomotse ku bibazo bifitanye isano n’imiyoborere idahwitse y’abayoboraga umuryango Nkunduburezi ari nawo nyiri iryo shuri, ibintu byatumye haba ibibazo bikomeye by’umutungo maze ishuri ryisanga mu madeni y’umurengera ku buryo ngo byagiraga ingaruka zikomeye ku banyeshuri baryigagamo ndetse n’abakozi barikoreraga biba ngombwa bafunga imiryango kugira bamanze bishyure ayo madeni.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nizeyimana Jean Marie Vianney, yabwiye itangazamakuru ko gahunda ya Leta y’uburezi bw’ibanze (Nine years and twelve years basic education ) yabaye impamvu nyamukuru y’ifungwa ry’amashuri amwe namwe kuko yagiye abura abanyeshuri agahitamo gufunga imiryango.

Yagize ati "Ku kijyanye no gufunga imiryango, ntabwo ari Nkunduburezi gusa yafunze kuko kubera gahunda ya Leta y’Uburezi bw’ibanze kuri bose ’9 & 12 Years Basic Education’ hari amashuri menshi yigenga yahise abura abanyeshuri kuko bahisemo kwiga hafi y’iwabo ndetse aho biga badatanga amafaranga cyangwa se batanga amafaranga macye."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ku kijyanye n’inyubako, hari ibiganiro biri kuba hagati ya ba nyiri ishuri n’abafureri (frères) bo kuri APAX Janja basanzwe bafite ishuri ryitwa APAX, bashaka gufata Collège Nkunduburezi bakayaguriramo ibikorwa byabo.

Yagize ati "Nta kibazo rero kandi aho bigeze, bigeze aheza kuko byose biri hafi kurangira ndetse n’ibijyanye n’aya madeni byose biri mu murongo mwiza bizakemuka".

Iyo ugeze aho irishuri ryubatse uba witegeye imisozi myiza ya Bukonya, iri muri Gakenke gusa igitangaje ubona ishuri rikikijwe n’ibigunda bigatera ipfunwe abaryizemo, bamwe bahamya ko izi nyubako zitagakwiye gupfa ubusa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru