Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Gakenke: Mugunga amavomo y’amazi yarapfuye ntiyongera gukorwa

Monday 22 April 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke baravuga ko bahangayikishijwe no kutagira amazi meza ngo bitewe nuko amavomo bari bafite yapfuye ntiyongera gukorwa.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge, asanga basaba ko bahabwa amazi meza bakareka gukomeza kuvoma ibirohwa.

Umwe muri aba baturage witwa Tuyambaze Damascene yagize ati: "Hano muri Mugunga dufite ikibazo cy’amazi kubera ko aza rimwe na rimwe akongera akagenda, ubu amaze ibyumweru birenga bitatu nta mazi meza tugira, dushoka ibirohwa twarumiwe. Turasaba ko badukorera imigezi tukongera tukabona amazi."

Undi muturage witwa Bangamwabo Daniel yagize ati: "Dushoka ibirohwa, baratwibagiwe turi mu bwigunge; tunywa amazi y’imvura kuko iyo inyota ikwishe wiyahura ku birohwa akaba arinaho usanga turi gukura uburwayi bujyanye n’inzoka nubwo turi mu cyaro ariko buriya amazi ni isoko y’ubuzima."

Bakomeza bavuga ko bajya kuvoma mu mugezi wa Nyarutovu bitewe no kubura uko babigenza akaba ariho bahera basaba ko basanirwa amazi bari bahawe akaza gupfa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugunga, Uwimana Eugene yavuze ko hari isoko yangiritse gusa ngo bavuganye n’akarere ka Gakenke kugira ngo bazaze barebe icyo gukora.

Yagize ati: "Ikibazo nzi nuko hari isoko yangiritse gusa, icyo kibazo twakigejeje ku karere ubwo bazaza baturebere niba ubushobozi bwaboneka kugira ngo iyo soko tuyongerere ubushobozi, ikibazo cy’imigezi ntabwo narinkizi ariko ubwo biradusaba kugikurikirana."

Mu mwaka wa 2022, Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura, WASAC, cyari cyijeje abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, ko intego u Rwanda rwihaye yo kugeza amazi meza ku baturage 100% mu 2024 izagerwaho, kuko amakosa yadindizaga iyi gahunda barimo kuyakosora.

Hirya no hino mu gihugu hagenda humvikana abaturage bagaragaza ikibazo cy’ibura ry’amazi meza bakavuga ko bibagiraho ingaruka zikomeye zirimo indwara zituruka ku mwanda, muri gahunda ya Guverinoma nuko mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza nk’uko biteganyijwe.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru