Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Gakenke: Urubyiruko rwasabwe kwirinda ubusambanyi kuko bwongera ubwandu bushya bwa SIDA

Monday 4 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rwasabwe kutijandika mu biyobyabwenge hagamijwe kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida cyane ko muri aka karere usanga hari imibare myinshi y’urubyiruko usanga rwishora mu busambanyi.

Ni ubukangurambaga bwakozwe mu mpera z’icyumweru gishize ku kibuga cy’umupira w’Amaguru cya Nemba ahasorejwe amarushanwa y’umupira w’amaguru yateguwe na FXB ifatanyije n’akarere ka Gakenke, aho umurenge wa Kamubuga watsinze Umurenge wa Karambo ibitego 3-1.

Umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko mu karere ka Gakenke,Hakuziyaremye Deogracias, yavuze ko kuba umufatanyabikorwa yarateguye iki gikorwa bishimishije cyane kandi ubu bukangurambaga buzakomeza guhabwa urubyiruko kugira ngo babe mu murongo wo kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati "Twishimiye iki gikorwa ndetse ndashimira umufatanyabikorwa w’Akarere kacu ku buryo akomeje kudufasha gutambutsa ubutumwa bushishikariza urubyiruko kutishora mu biyobyabwenge ndetse bakabirwanya kuko byangiza ubuzima."

Umuyobozi w’umuryango FXB mu Rwanda, Emmanuel Kayitana avuga ko bateguye iki gikorwa cy’ubukangurambaga bujyanye no kwirinda ibiyobyabwenge ariko hatirengagijwe bya byiciro bitatu byugarijwe n’ubwandu kuruta ibindi mu Rwanda, harimo abagore bakora uburaya, abagabo baryamana n’abandi bagabo.

Kayitana Emmanuel yagize ati "U Rwanda n’Isi bifite intego ko muri 2030 ubwandu bw’agakoko gatera Sida buzaba bigeze kuri zero, ubu rero turacyafite ubwandu buri hejuru; igipimo cy’ubwandu bw’agakoko gatera Sida mu bagore bakora umwuga w’uburaya buri kiri hejuru cyane, kuri 35.5%, kandi ibi byiciro uko ari bitatu bikora byihishe. Niyo mpamvu rero twateguye ibi bikorwa kugira ngo dutange ubutumwa binyuze mu mikino."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abantu bakoresha ibiyobyabwenge bitera inshinge kandi bakabitizanya bityo hakabaho ikwirakwizwa ry’agakoko gatera Sida.

Yakomeje agira ati "Turifuza ko ibyo byiciro byakwegera ibigo ibigonderabuzima kugira ngo bifashwe bive mu rwihisho; twatanze n’ubutumwa ko ibiyobyabwenge bigomba gucika mu rubyiruko kandi twiteze umusaruro nyuma y’ubu bukangurambaga."

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke,Nizeyimana Jean Marie, avuga ko ubutumwa bifuje gutanga bwageze ku byiciro bitandukanye, cyane urubyiruko, yongeraho ko ubu bukangurambaga buzakomeza kugira ngo urubyiruko ruve mu biyobyabwenge ndetse ntirwijandike mu busamvanyi.

Yagize ati "Dusoje iki cy’umweru cy’ubukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera Sida no kurwanya ibiyobyabwenge kandi twahisemo kwifashishwa imikino kubera ko abantu benshi baba baje ari benshi, ndetse twarebye imirenge ikunda kuba indiri y’ikiyobyabwenge nka kanyanga, Nemba, kamubuga, Karambo na Gashenyi."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibiyobyabwenge bishobora gutuma urubyiruko rwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye rukandura Sida kandi ubukangurambaga buzakomeza, bunyuze mu bikorwa bitandukanye aho bizeye ko bwageze ku bantu ku kigero cya 80% cy’abo bashakaga.

Kuri ubu ubwandu bw’agakoko gatera Sida mu Rwanda bugeze Ku kigero cya 3% mu gihe rwihaye intego ko muri 2030 ubwandu buzaba bugeze kuri zero ku ijana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru