Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Gen Nyamvumba yasabye urubyiruko kuburira bagenzi babo bajya mu byaha

Thursday 23 January 2020
    Yasomwe na

Minisitiri w’Umutekano, Gen Patrick Nyamvumba, yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kuburira bagenzi babo bashukwa bakajyanwa mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, avuga ko nta munsi n’umwe bazabigeraho kuko igihugu gifite ubushobozi bwo kurinda abaturage.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama kuri Intare Arena, ubwo yafunguraga ku mugaragaro ihuriro rya Kane ry’urubyiruko 1500 rw’abakorerabushake bakorana na Polisi y’Igihugu mu kurwanya ibyaha.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti"Tunoze ubufatanye mu gukumira ibyaha".

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Gen Patrick Nyamvuba, yashimye intambwe uru rubyiruko rumaze gutera mu gukumira ibyaha no gutanga amakuru yaho biherereye, abasaba kubwira abajya mu mitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ko bataha kuko batazigera babigeraho.

Ati “Ndagira ngo mbonereho no kubwira urundi rubyiruko nubwo wenda rutari hano, hari urubyiruko ruyobywa rukajyanwa mu mitwe ishaka guhungabanya umutekano w’igihugu, naboneraho n’umwanya wo kubwira urwo rubyiruko ngo rubireke rutahe kuko ntabwo ruzabishobora, tumaze kubaka ubushobozi bw’igihugu buhagije, dufite inzego z’umutekano twavuga ko zifite ubushake ababigerageza bose imyaka bamaze ntabwo bazabigeraho."

Gen Nyamvumba yavuze ko urubyiruko rwagize uruhare rutandukanye mu iterambere ry’u Rwanda guhera no ku kubohora igihugu rufashijwe n’ubwitange rwari rufite, asaba n’abakiri bato kwigira ku byakozwe na bakuru babo.

Ati “Igihugu cyabohowe n’abiganjemo urubyiruko nka mwe. Urwo rubyiruko rwarangwaga n’umuco wo gukunda igihugu, kwitanga, ubunyangamugayo. Urwo rubyiruko rugomba kutubera urugero kandi bikaba isoko y’umuco wo gukunda igihugu no kucyitangira.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Dan Munyuza, yavuze ko bifuza ko urubyiruko rw’abakorerabushake rwakwiyongera rukava ku bihumbi 380 bahari mu gihugu hose rukagera kuri miliyoni.

Ati" Uko uru rubyiruko rw’abakorerabushake rwiyongera ni nako kurwanya ibyaha byiyongera bikarushaho kugabanuka."

Ubufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake bwibanda ku bukangurambaga no gutanga amakuru hagamijwe gukumira ibyaha birimo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, kurwanya magendu, kurwanya ruswa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu n’ibindi.

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu, Murenzi Abdallah, yavuze ko mu 2019 uru rubyiruko rwagize uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge, amakimbirane mu miryango, ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

Yavuze ko banubakiye abaturage uturima tw’igikoni ibihumbi 137 811, ubwiherero 1923, inzu z’abatishoboye 391 ndetse banakora imiganda mu mihanda y’imigenderano ingana na kilometero 701.

Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’urubyiruko rw’abakorerabushake yashyizweho umukono mu 2015.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru