Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ibihugu ntibyabanishwa no kwirengagiza amateka akomeye nka Jenoside – Mushikiwabo

Saturday 28 April 2018
    Yasomwe na

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yashimangiye ko ubuyobozi bushya bw’u Bufaransa burangajwe imbere na Perezida Emmanuel Macron, buri kugaragaza impinduka zifatika mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa urimo igitotsi giterwa no kuba bamwe mu bayobozi babwo badashaka kwemera uruhare abari abayobozi ndetse n’abasirikare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ejo ku wa Kabiri, Mushikiwabo yavuze ko Perezida Macron yagaragaje ubushake bw’uko ashaka kugira icyo akora kuri uwo mubano wazambye. Ahera ku kuba kuva yajya ku butegetsi amaze guhura na Perezida Kagame inshuro ebyiri, imwe bakaba barahuye muri Nzeri i New York, mu nama y’Inteko rusange ya Loni.

Aba bayobozi bombi baherutse guhurira mu Buhinde mu nama yiga ku ikoreshwa ry’ingufu zikomoka ku mirasire, ibi bikaba bikurikira ko mbere yaho, abayobozi b’u Rwanda abo muri iyo Minisiteri n’abo muri Perezidansi y’u Bufaransa.

Mushikiwabo yavuze ko ku butegetsi bwa Macron hari imyumvire n’ubushake bwo kuzahura umubano n’ibihugu byombi, bitandukanye n’uko ubuyobozi bwabanje bwifuzaga ko babana ariko u Rwanda rugaceceka ku ruhare rw’abayobozi n’ingabo z’u Bufaransa muri Jenoside, kandi bitazigera bibaho.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rutahwemye kugaragaza ubushake no kwitegura gukorana n’u Bufaransa mu buryo bwiza, ariko rugashyirwaho amananiza yo kwirengagiza amateka akomeye rwanyuzemo.

Yagize ati “Ibihugu ntibishobora kubanishwa no kwirengagiza icyo nakwita igice cy’ingenzi cy’amateka yacu, niyo mpamvu yo kutumvikana. Nkuko mubizi hari abakomeje gushaka kubizinzika, bakajya mu bikorwa byo guhakana jenoside, kwivanga muri politiki y’iki gihugu n’ibindi bitagize icyo bigeraho.”

Alain Juppé wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa hagati ya 1993 kugeza 1995, aba na Minisitiri w’Intebe kuva mu 1995 kugeza 1997, ni umwe mu bayobozi b’u Bufaransa barangwa no guhakana jenoside yakorewe abatutsi, ahanini kubera uruhare iki gihugu cyagize mu bihe yari umuyobozi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kabiri tariki ya 13 Werurwe 2018

U Bufaransa kandi bushinjwa gukingira ikibaba abakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi babubamo ndetse no gushaka guharabika abayobozi bakuru b’u Rwanda, binyuze mu iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana bwakoraga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru