Thursday . 16 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Rubavu: Amahugurwa y’Ishyaka rya DGPR, yarakomeje, haba n’amatora

Monday 13 October 2025
    Yasomwe na

Ku Cyumweru, tariki ya 12 Ukwakira 2025, ibikorwa by’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, DGPR, byakomereje mu Karere ka Rubavu, aho habayemo amahugurwa ahabwa abarwanashyaka ba DGPR ku miyoborere, demokarasi, ubumenyi mu kurengera ibidukikije, kwiteza imbere, ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga n’ibindi.


Abarwanashyaka ba DGPR, bahuguwe ku ngingo zitandukanye

Nyuma y’aya mahugurwa yanabayemo igikorwa cyo gutora bamwe mu bagize inzego z’ishyaka mu karere ka Rubavu.


Hon Mugisha Alex, yagaragaje gahunda zitandukanye za DGPR

Hon Mugisha Alex, Komiseri Mukuru muri DGPR, yasobanuye gahunda y’ibi bikorwa n’intego yabyo.

Yagize ati"Imirimo yacu rero irakomeje n’utundi turere twose tw’Uburengerazuba, mu mpera z’icyumweru gitaha, tuzakomereza mu tundi turere bitewe nuko gahunda yateguwe, tukaza mu bikorwa bigendanye n’ingengabitekerezo yacu, birimo kubahiriza demokarasi, birimo kurengera ibudukikije, inzira bikorwamo, icyo bimarira ishyaka, n’icyo bimarira Abanyarwanda".

Mu ishyaka rya DGPR, bakomeje gahunda yo gushyiraho inzego zitari zihari ndetse no gusimbuza izicyuye igihe.

Hon Mugisha yakomeje agira ati"iyi gahunda yo guhura iyo isojwe muri buri karere twahuriyemo n’abarwanashyaka bacu, dukora gahunda y’amatora, hari aho tuba dufite inzego zisanzwe zicyuye igihe, manda y’imyaka itanu tubatorera, tukaba tugomba gutora abandi bagomba kubasimbura mu buyobozi bw’imyaka itanu y’indi igiye gukurikiraho, ndetse hari naho tuba dufite inzego zitari zihari, twubaka".

Ishyaka rya DGPR, ritangaza kandi ko hari intambwe rimaze gutera yo kwishimira nkaho mu Karere ka Rutsiro, ryabashije kubona komite zihagarariye abarwanashyaka mu mirenge yose.

Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru