Mu mirenge irimo uwa Ndora, Kibirizi, Musha na Save yo mu karere ka Gisagara, ari abaturage bavuga ko bakwa amafaranga ibihumbi 20 cyangwa 30 n’abayobozi b’imidugudu n’utugari kugira ngo bahabwe Gira inka.
Ava baturage twabasuye mu bihe bitandukanye batugaragariza ko bajujubijwe n’abayobozi b’ubutugari n’umudugudu babaka ikiziriko (ikiriziriko si icyo tuzi cy’imigwegwe), ahubwo ni amafaranga ibihumbi 20 cyangwa 30 kugira ngo babashyire ku rutonde rw’abahabwa Gira inka mu midugudu.
Umwe yagize ati”Bari banyemereye inka igihe bamaze no kuyinyemerera barambwira bati ngo uzajye kuyizana aho bita kwa Patrick nyir’umudugudu inka barayijimije ngo ni uko ntatanze ikiziriko”.
Uyu nawe ati “Ni amafaranga ubaha utayafite ntayo baguha, amafaranga y’ibiziriko ndetse sina make ni ibihumbi 30 ntayo nabona ndi umukene”.
Yongeyeho ati “Bamwe bakatubwira ngo abo bazihaye mbere nizororoka ngo bazajya baziduha ahubwo bakavuga ngo nitubanze dutange ibiziriko rero ibwo udafite ikiziriko ubwo ntayo ubona".
Aba baturage basaba ko hagira igikorwa kuko ayo mafaranga bishyuzwa ntayo baba bafite kandi baba batishoboye kugira ngo abana babo nabo bajye banywa ku mata ngo kuko ubu babura uko bagira bakabaha amazi.
Ati “Icyo ufite n’icy’umuha nyine ukennye ubonye amazi niyo umuha waba wapagashije ugahaha ako gakoma.
Undi ati “Habe n’inkoko nifitiye abana banywa amazi tukinumira, uyitungiye nyine umwana we arayanywa akerera naho utagira n’ihene ni ukumirwa twinywera amazi".
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, avuga ko aka karere kari mu turi imbere mu gihugu, mu bijyanye no koroza abaturage inka bakoresheje uburyo 10 burimo kuzibaha babinyujije mu matasinda, amakoperative, amadini n’ahandi abaturage bahurira ngo ariko bakomeje gufata ingamba hagize umuyobozi ugaragara mu bikorwa byo kwaka ayo mafaranga y’ikiziriko abaturage yabiryozwa.
Ati”Muby’ukuri mu miyoborere ntushobora kuburamo umuntu udasobanutse nyine ntabwo wavuga ngo akarere kose wabura umuntu nkuwo ariko usanga imidugudu magana atanu ari umudugudu umwe, niyo mpamvu tuba twifuza no kumumenya kugira ngo abihanirwe ntabwo ari ibintu by’ibanga kuko n’ikintu kitemewe”.
Muri rusange mu karere ka Gisagara muri 2020 kari ku kigero 30% mu koroza inka abaturage, ni mugihe kuri bu kageze kuri 69%, imibare y’ingo zifite inka muri aka karere isaga ibihumbi 60, Gisagara ikaba ifite ingo zigera ku bihumbi 101.



















