By Scovia Mutesi
Mubisazwe muri gahunda zitandukanye za Leta hakorwarwa igenzura mungo z’abaturage, byaba ku isuku cyangwa n’ubushakashatsi bwimireho y’abaturage ibyo iyo babonye baje mungo zabo bagirango ni amakuru azakoreshwa mugushyirwa mu byiciro byubudehe bishya.
Ibi byagarutsweho n’abaturege bo m’Umurenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara mu ntara y’amajyepfo mu ikiganiro urubuga rw’abaturage n’abayobozi gitegurwa n’umuryango wa banyamakuru baharanira amahoro (pax press )
Bamwe mu baturage bavuga ko hari abantu baje mungo zabo babaza uko babayeho, bibwira ko bazabashyira mu byiciro by’ubudehe bishyahakurijwe ubushobozi babasanganye, bizeyeko bo batazabashyira mu byiciro bitabakwiye nkabaje mbere,kandi basaba ko nimashini babashyiramo zitazongera kubahindura.
Habimana Emmanuel utuye mu kagali ka Nyagisozi avuga ko hari abantu baje banyura mungo zabo babaza amakuru y’imibereho bakibwira ko arayo baza koresha mu gushyirwa mu byiciro by’ubudehe Yagize ati “twabonye abantu bazaga iwacu mungo bakatubaza uko tubayeho tukababwira tukabereka no munzu bakandika bakagenda twe tukagirango nabashaka amakuru yo kudushyira mu byiciro by’ubudehe,ahubwo ikidutangaje nuko abayobozi bavuze ataribyo ubwo dutegereje abazaza ariko amakosa ubuyobozi bwakoze buvuga ngo imashini zibeshye ntibizongere kuba”.
Surwumwe Claver nawe numwe mubaturage bavuga ko bari bazi ko abaza mungo zabo bari bazi ko aribo bashyira mu byiciro by’ubudehe Yagize ati “twabonye baza bakatubaza ibyo dukora bidutunze imibereho muri rusange ariko dutunguwe nuko ubuyobozi buvuze ko baba bashaka amakuru bazakoresha muzindi gahunda,bazadufashe tuzamenye abaje kutushyira mu byiciro”.
Umunyamabanga shingwabikorwa w’Umurenge wa Gishubi Renzaho Jean Damascene yagize ati “ abaturage abantu baje mungo zabo ntabwo bari baje gushaka amakuru yo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe ,abaje bashakaga amakuru yo gukoresha muri gahunda zitandukanye, byaba kumenya uko imibereho yabo imeze, isuku,abana biga n’izindi gahunda zitandukanye zikorwa hashingiwe k’ubushakashatsi butandukanye. Gushyirwa mu byiciro by’ubudehe bishya abaturage bahumure bizakorwa bahari kandi bikorwa muburyo bahisemo kugirango buri wese yisange mucyiro akwiye”.
Ibi abaturage babivuze mugihe hategerejwe ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe bishya cyane ko ibiriho abaturage bamvikanye keshi banenga ibyo bashizwemo kuko bitajyanye n’ubushobozi bwabo kandi serevisi bahabwa na Leta z’ ibishingiraho.
Umurenge wa Gishubi n’umwe mu mirenge 13 igize akarere ka Gisagara ukaba uhana imbibi n’Imirenge ya Muganza,Musha,Ndora nagace gato k’umurenge wa Mamba nderse n’Igihugu cy’Uburundi aho baturanye n’amakomine ya Ntega na Marangara muntara ya Kirundo.
Uyu murenge wa Gishubi ugizwe n’utugali tune(4)imidugudu mirongo ine n’umunani (48), utuwe n’abaturage ibihumbi makumyabiri na bitandatu maganinani na cumi na batanu(26815).

















