Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Goma: Sosiyete sivile yateguye imyigaragambyo Polisi itanga gasopo

Monday 26 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Sosiyete Sivili yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yateguje imyigaragambyo y’iminsi ibiri yiswe ”Journées ville morte” igamije gusaba ubutegetsi bwa Kinshasa n’ingabo za FARDC kubohoza umujyi wa Bunagana umaze amezi atatu mu maboko ya M23.

Iyi myigaragambyo bivugwa ko igomba kuba none kuwa 26 Nzeri ikazanakomeza no kuri uyu wa Kabiri mu mujyi wa Goma.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwatanze itangazo ko umuntu ukunda ubuzima bwe akwiriye kwirinda kuza muri iyi myigaragambyo.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’Umujyi wa Goma, SCP François Kabeya Makosa, avuga ko zaba ingendo z’amahoro cyangwa imyigaragambyo y’urugomo zitemewe.

Kugeza ubu umujyi wa Goma urinzwe bikomeye n’ingabo z’igihugu na Polisi, cyane ku mihanda yerekeza ku biro bya Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Lt Gen Ndima Constant.

Kuwa Gatatu w’icyumweru gishize nibwo Sosiyete Sivili yatangiye gusaba abantu kwitabira imyigaragambyo yerekeza ku biro bya Guverineri Ndima. Bavuga ko bagomba kumusaba ibisobanuro ku gihe Ingabo za FARDC zizirukanira M23 mu mujyi wa Bunagana no mu bice bindi bice yigaruriye.

Aba bateguye imyigaragambyo bavuga ko bakeneye kubona umujyi wa Bunagana wongera kugenzurwa na FARDC ndetse bakanifuza ko MONUSCO iva ku butaka bwa Congo nta yandi mananiza.

Imyigaragambyo iheruka kubera mu migi itandukanye ya Congo, Guverinoma yemeje ko yaguyemo abarenga 37 barimo abasirikare 3 ba MONUSCO.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru