Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Gusamira inyuma ya nyababyeyi ni iki ?!!!

Tuesday 28 May 2019
    Yasomwe na

By Olive Mukahirwa

Bavuga ko umuntu yasamiye inyuma ya nyababyeyi iyo igi ariryo rikura rikazavamo umwana ryagiye kwitereka inyuma ya nyababyeyi, akenshi rikitereka mu miyoborantanga.

Ubu buryo bwo gutwita nta ruhare na ruto umugore cyangwa umugabo babigiramo : Ni impanuka kimwe n’izindi zose. Aho hantu igi rijya kwitereka cyakora bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye :

 Kuba imiyoborantanga(trompes de fallope) ifite uburwayi runaka buyizibya butuma nyuma yo kubonana kw’intangangabo n’intangangore igi ritamanuka ngo rijye mu mwanya rigomba gukuriramo ariwo muri nyababyeyi.

 Uburwayi bw’imirerantanga(Ovaire) butuma irekura intangangore mu kajagari, hakabaho ihura ry’intangangore n’intangangabo mu buryo buhutiyeho budasanzwe.

 Gufata imiti imwe n’imwe abantu batabyara bashobora kwitabaza ngo barebe ko babona urubyaro : Muri iyo miti bavuzemo iyitwa clomiphène na gonadotropine.
 Kunywa itabi ku mugore cyangwa kubana bya hafi n’umuntu urinywera iruhande rwe kenshi cyane cyane nk’umugabo we.

 Gusama usanzwe ufite agapira ko kuboneza urubyaro gashyirwa muri nyababyeyi : stérilet.
Abahanga mu buzima bw’abagore bavuga ko mu isi yose, nibura abagore 2% aribo bahura n’ibyago byo gusamira inyuma ya nyababyeyi : Muri aba, hari abasamira mu miyoborantanga(trompes de fallope), mu mirerantanga(Ovaires) no hanze ya

nyababyeyi nko hejuru yayo cyangwa iruhande rwayo.

Umuntu wasamiye inyuma ya nyababwiye yabibwirwa n’iki ?

Atakaza amaraso ajya gusa n’ubururu
Ububabare bukabije bw’urukenyerero
Isereri ikabije kandi ya hato na hato
Kweruruka gukabije guterwa no kubura amaraso
Kwihagarika no kwituma mu buryo budasanzwe: Kenshi gakabije cyangwa kubibura gukabije
Kubabara kudasanzwe igihe ukozwe mu gitsina hanyuma kandi ukumva uremerewe mu gitsina
Umugore wasamiye inyuma ya nyababyeyi mu minsi ya mbere yo gusama kwe ntashobora kubimenya kuko agira ibimenyetso bisanzwe by’umuntu wasamye nk’iseseme, kubabara amabere, umunaniro,…Ibi bimenyetso by’uko yasamiye inyuma ya nyababyeyi bitangira kwigaragaza muri rusange hagati y’icyumweru cya 3 n’icya 8 nyuma yo gusama.

Ese igi rishobora gukurira inyuma ya nyababyeyi rikazavamo umwana akavuka akabaho?

Biragoye cyane ndetse akenshi bamwe bavuga ko bidashoboka. Ariko ku by’igitangaza cy’Imana bibaho.

Uwo abaganga babonye yarasamiye inyuma ya nyababyeyi, nta kindi bamukorera uretse kumuha imiti no kumubaga bakamukuramo iryo gi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru