Yanditswe Imfurayabo Pierre Romeo
Ikigo cya HVP Gatagara gisanzwe gitanga serivisi zita zikanafasha abafite ubumuga butandukanye cyashimiye inzego za leta by’umwihariko inzego zibanze zibafasha kwesa imihigo mu gufasha abafite ubumuga.
Abayobozi b’inzego zibanze nabo bari bitabiriye iki gikorwa
Iki gikorwa cyo gushimira cyikaba cyabereye mu murenge wa Gikondo kuri HVP Gatagara kuri uyu wa 20 mata 2021 kinahuzwa n’imurika bikorwa.
Bikaba byarateguwe binyuze mu mushinga wa HVP Gatagara wibanda ku burezi bw’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, umushinga usanzwe uterwa inkunga n’ikigo cy’abadage gifasha abana bafite ubumuga CBM ndetse n’umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’uburayi (European Union).
Aganira na mamaurwagasabo Andre Nsekambabaye, umuyobozi w’imwe muri proje za HVP Gatagara yavuze ko bashima kandi bakanishimira imikoranire myiza ya HVP Gatagara n’inzego za leta by’umwihariko izibanze kuko babafasha kugera ku baturage no kumenya ibibazo byabo cyane ko babahora hafi.
Andre Nsekambabaye Project Manager muri HVP Gatagara-Gikondo
Yagize ati “Nka HVP Gatagara turashimira abayobozi b’inzego bwite za leta by’umwihariko izibanze kuko niba badufasha kumenya abakeneye serivisi dutanga cyane ko uburezi bwihariye dutanga bw’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, usanga benshi mu babyeyi ndetse n’abana ubwabo baba baragiye biheza kuko baba batazi ko bafite uburenganzira bwo kwitabwaho nk’abandi bose cyangwa bataramenya neza ko bishoboka ko nabo bakitabwaho ndetse bataramenya n’iki kigo cyacu, ibyo rero nibyo bituma dukorana cyane n’inzego zibanze bakabidufashamo badushakira abo bantu”.
Yakomeje avuga ko muri iki gihe bishimira imihigo bagezeho muri uyu umwaka basoje, bamaze gutanga uburezi ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe 102 gusa abaka bifuza ko uyu mwaka wazarangira bafite abana bageze ku 130 gusa bakaba babifatanya na serivisi z’ubuvuzi basanzwe batanga banakiriramo abantu batandukanye baturuka mu turere twa kicukiro na na Gasabo nubwo bitabuze n’abandi baturuka mu tundi turere kuza cyane ko serivisi zihatangirwa zifasha abantu bose.
Ikitegetse Hubert umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Gikondo, we yabwiye mamaurwagasabo ko iki gikorwa cyatumiwemo abaturage bahagarariye abandi mu rwego rwo kubashimira no kubibutsa uruhare rwabo mu kwesa imihigo nubwo hagiye habaho imbogamizi mu mihigo bashakaga kugera bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyane cyane nk’ibijyanye n’ubukangurambaga kuko bitari byemewe guhuza abantu benshi icyarimwe.
Ikitegetse Hubert ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Gikondo
Yagize ati “Muri rusange ibyo twashakaga kugeraho ariko nk’imihigo y’urugerero niyo guhuza imigoroba y’ababyeyi yagiye ikomwa mu nkokora no kutabasha guhuza abantu benshi gusa tukaba tugenda tuyisubiramo ku bufatanye na HVP Gatagara nk’umufatanyabikorwa ukorera mu murenge wacu wa Gikondo”.
Yakomeje avuga ko umurenge wa Gikondo wishimira uyu mufatanyabikorwa kuko afasha abaturage bawo mu kubaha inyunganirangingo, insimburangingo nizindi serivisi kandi ko n’abaturage buyu murenge wa Gikondo bishimiye iki kigo cyane ko biborohereza kudakora urugendo rurerure bajya gushaka serivisi kandi nubusanzwe baba bafite ubumuga.
Ubusanzwe HVP gatagara ikaba itanga serivisi z’ubuvuzi zita kubafite ubumuga zirimo kubaha insimburangingo n’inyunganirangingo ubu ikaba yaratangiye no gutanga serivisi z’uburezi ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe mu mushinga uterwa inkunga n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi n’ikigo cy’abadage kita ku bafite ubumuga CBM.
Amafoto agaragaza bamwe mu bitabiriye igikorwa



















