Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 June » Abigisha gutwara ibinyabiziga basuye Urwibutso rwa Bisesero, boroza inka abarokotse Jenoside – read more
  • 13 June » Amajyaruguru:Abahinzi n’aborozi barashimira Sonarwa itabatererana mu bihombo bahura nabyo – read more
  • 10 June » AMAVUBI ASOJE IMIKINO YA GICUTI NTA GITEGO YINJIJE. – read more
  • 9 June » URUNTURUNTU I BURAYI, NINDE UKWIYE UMUPIRA WA ZAHABU? – read more
  • 6 June » IKIPE Y’IGIHUGU AMAVUBI YAHEREWE ISOMO RYA RUHAGO MURI ALGERIA – read more

Hari abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bamaze imyaka 3 biga nta mudasobwa bemerewe mu nguzanyo ya Leta

Tuesday 19 July 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Imyaka ibaye itatu abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda mu mashami atandukanye yayo bigira ku ngunzanyo ya Leta izwi nka Buruse, bagirana na Banki itsura Amajyambere BRD batarahabwa machine zo kwigiraho no gukora ubushakashatsi mu masomo yabo.

Kurikira ikiganiro kirambuye kuri iyi nkuru: https://www.youtube.com/watch?v=tjTwS-Iu70w&t=4s&ab_channel=MAMAURWAGASABOTV

Aba banyeshuri bavuga ko ubusanzwe mudasobwa ari igikoresho cy’ingenzi mu myigire yabo ku buryo aho iterambere rigeze kubona umunyeshuri utayifite biba bisa no kwiga atazi ibiri kubera mu Isi ari kwitegura kujyamo iyobowe n’ikoranabuhanga mu mirimo hafi ya yose.

Hashize imyaka igera kuri 6 Guverinoma y’u Rwanda ibonye ko icyo gikoresho gikenewe mu myigire y’umunyeshuri wa kaminuza ishyiraho uburyo bwo kuborohereza kuzibona ziri ku nguzanyo yiyongera kuyo umunyeshuri wahawe buruse azishyura.

Umwe muri bo yagize ati, “Buriya ugereranyije mudasobwa n’umunyeshuri wa kaminuza ntibyakabaye bitandukanywa, ugereranyije no mu mashuri yisumbuye aho umwalimu yandika ku kibaho ari kwigisha ariko twebwe ibintu twiga hari ibyo twigira kuri telephone no kuri mudasobwa. Igihe rero tutayifite uba ubona bitugoye, amasomo aratugora cyane.”

Ikibazo cy’aba banyeshuri bari kwemererwa inguzanyo ya buruse mu myaka itatu ishize kugeza ubu cyaturutse ku guhagarikwa kw’amasezerano ya Leta n’umushoramari wajyaga atanga izo mudasobwa mu banyeshuri, bagiranye ikibazo none abanyeshuri bakaba barabuze izo mudasobwa nyamara ziri mu byo bagomba kuzishyura nkuko amasezerano basinye abivuga.

Hari uwiga ku Ishami rya Huye wagize ati “Twasinye amasezerano ariko tugiye kurangiza kwiga tutazibonye kandi ndakeka ko aya mafaranga muri kontaro dufite ntabwo bazayakataho. Ni ikibazo gikomeye cyane kuba tuzishyura ikintu tutabonye. Ejobundi turaba dusoje, amasezerano araba arangiye, bazazidusangisha se aho tuzaba twaragiye gushaka imirimo, nibaduhe izo mashine niba byanze batubwire ngo ntabwo bikunze nibura basubire mu masezerano.

Gutsindwa niyo ngaruka ya mbere, ikindi mu masomo gufata umwanya ujya gutira mashine byageraho ukanayikodesha kugira ngo ubashe gukora ibyo mwalimu yaguhaye urumva ko bitugora.”

Umuyobozi wungirije wa Kamunuza y’u Rwanda ushinzwe igenamigambi n’ubutegetsi, Dr. Malimba Papias Musafiri, yasabye abo banyeshuri kureba uko bairwanaho nk’Intore, mu gihe hataraboneka undi mushoramari utanga ibifite ireme.

Yagize ati “Mu by’ukuri ntabwo nababwira ngo ndatanga igisubizo mu cyumweru gitaha cyangwa mu kwezi gutaha. Gusa nanone tugarutse ku nsanganyamatsiko y’ikiganiro cy’uyu munsi, aho tuvuga mu Itorero, ubundi mu ndangagaciro z’Itorero kuba Intore nziza ntabwo ubana n’ikibazo ugomba kureba uburyo bugisohokamo kandi ukagera ku kigamijwe nubwo ya mbogamizi wahuye nayo.”

Yasabye abanyeshuri bafie icyo kibazo kuba bagerageza kujya gukoresha mudasobwa za Kaminuza y’u RWANDA ishami rya Huye aho iryo torero ryari kubera bakahamubariza icyo kibazo.

Ikiganiro cyose kiri hano: https://www.youtube.com/watch?v=tjTwS-Iu70w&t=4s&ab_channel=MAMAURWAGASABOTV

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru