Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Intumwa y’Amerika mu biganiro by’uburusiya na Ukraine yemeje ko byagenze neza

Wednesday 18 February 2026
    Yasomwe na

Intumwa idasanzwe ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Witkoff, yatangaje ko ibiganiro bigamije gushakira umuti w’intambara yo muri Ukraine bigeze ku ntambwe ishimishije. Ibi yabitangarije ku rubuga nkoranyambaga rwa X nyuma y’umunsi wa mbere w’ibiganiro byahuje impande eshatu byabereye i Geneva.

Witkoff yavuze ko Amerika yayoboye icyiciro cya gatatu cy’ibiganiro byahuje Ukraine n’u Burusiya, ashimangira ko guhuriza hamwe izi mpande zombi byatanze icyizere gishya mu rugendo rugamije amahoro. Yagaragaje ko impande zombi zemeye kumenyesha abayobozi b’ibihugu byazo ibyaganiriweho no gukomeza ibiganiro bigamije kugera ku masezerano.


Steve Witkoff niwe uyoboye intumwa z’Amerika mu biganiro bya Ukraine n’u Burusiya.

Amakuru aturuka mu bagize itsinda ry’u Burusiya yahamije ko impande zaganiriye ku buryo bukomeye mu gihe cy’amasaha atandatu, ariko zemeranya gukomeza ibiganiro ku munsi ukurikiyeho.

Iki cyiciro gishya cy’ibiganiro byahuje u Burusiya, Amerika na Ukraine cyatangiye ku wa Kabiri i Geneva. Itsinda ry’u Burusiya riyobowe n’umujyanama wa Perezida, Vladimir Medinsky.

Abasesenguzi bavuga ko nubwo ibiganiro bikiri mu ntangiriro, kuba impande zombi zikomeje kwegerana bishobora gutanga icyizere ku gushakira umuti urambye iyi ntambara imaze igihe.

SAULA SANDRA TUMUKUNDE

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru