Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Hari icyo MIGEPROF ikeneye ku itangazamakuru mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Wednesday 30 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Habimana Bonaventure

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango yasabye abakora umwuga w’itangazamakuru kuba umusingi wo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abagabo.

Byagarutsweho n’Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, BATAMURIZA Mireille, kuri uyu wa kabiri tariki 29 Ugushyingo 2022 ubwo abanyamakuru batandukanye bagiranaga ibiganiro n’abayobozi bahagariye iyi minisitere.

Ni mu gihe kandi kuri ubu kandi Isi yose ikomeje iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Batamuriza yasabye banyamakuru kujya batanga amakuru arwanya iryo hohoterwa kuko aribo ndorerwamo ya benshi mu gukurikiranwa binyuze mu biganiro n’inkuru batangaza.

Yagize ati: " Itangazamakuru turashima uruhare mugira mu kwigisha abantu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Turabasaba rero kurushaho kudufasha kuryamagana kuko turabizi ko mubifiye ubushobozi"

Yakomeje asaba Abanyarwanda kujya bagana serivisi za One stop Center kuko ariho honyine babonera ubufasha bwizewe.

Batamuriza atanga urugero rw’uburyo abantu aho kugana uburyo bwa One Stop Center usanga bihutira kujya kubibwira abagize imiryango yabo, avuga ko iyo atari yo nzira ahubwo ko bakwiriye kujya bagana One Stop Center zibegereye zikabaha ubufasha bwihuse.

Ikiganiro cyahuje abahagarariye abanyamakuru cyanitabiriwe n’abafite umubare munini ubakurikira ku mbuga nkoranyambaga (Social media influencers).

Abakitabiriye bose basabwe kuba aba mbere mu gutangariza amakuru ku gihe kuko ari imboni ya benshi, ariko bakabitangaza kinyamwuga.

Muri ibi biganiro, Madamu Batamuliza yashimiye itangazamakuru ku ruhare rwaryo mu kumenyekanisha ibibera mu muryango, by’umwihariko ibibangamiye umuryango.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru