Tuesday . 21 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Hashyizweho Minisiteri nshya igiye kwimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda,

Thursday 15 July 2021
    Yasomwe na

Mutungireh Samuel

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Nyakanga 2021, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yashyizeho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Ni minisiteri nshya ije nyamara raporo z’Ubushakashasi ku Bumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwanda zihora zigaragaza ko buri ku gipimo kiza, aho iheruka ya 2020 yagaragaje ko bugeze kuri 94.7%.

Ni minisiteri izaba ifite inshingano zo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu.

Iyi Minisiteri izahuriza hamwe inshingano zari zifitwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) n’iza Komisiyo ishinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge.

Yitezweho gufasha u Rwanda gukomeza kwimakaza ubumwe bw’abenihugu, kubika no kurinda amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gutoza urubyiruko indangagaciro z’uburere mboneragihugu.

Nk’uko bikunze kugenda kenshi, nyuma yo gutangaza ibyavuye mu nama y’abaminisitiri hakurikiraho ikiganiro n’itangazamakuru aho abaminisitiri barebwa n’imyanzuro mishya yavuyemo basobanurira abanyamakuru ibikubiye mu myanzuro mishya ifite ingaruka ziremereye ku baturage, abanyamakuru nabo bakabaza ibibazo cyane bijyanye n’ibyo abaturage baba babatumye kuri iyo myanzuro.

Hategerejwe kandi kumenya abanyapolitiki bazashingwa iyi minisiteri n’abandi bakozi bayo nk’uko izindi minisieri zibafite mu mirimo ya buri munsi.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ibaye Minisiteri ya 20 mu zigize Guverinoma. Ije isanga izindi zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN)na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).

Hari kandi Minisiteri y’Ubuzima (Minisante), Minisiteri y’Ingabo (Minadef), Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT), Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MINIYOUTH), Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET).

U Rwanda kandi rufite izindi Minisiteri zirimo Minisiteri y’Ibidukikije (MoE), Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru