By Imfurayabo Pierre
Abakorera mu Mujyi wa Huye n’abahatembera bavuga ko batewe impungenge n’ubuzima bw’abana b’inzererezi basigaye bambara udupfukamunwa batoraguye mu dusanduku tujugunywamo imyanda tuzwi nka Poubelle.
Muri ibi bihe Abanyarwanda bose basabwa kwambara udupfukamunwa nka bumwe mu buryo bwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19; mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Huye hari kugaragara abana b’izererezi bambaye udupfukamunwa batoraguye ahajugunywa imyanda.
Bamwe mu babibona bavuga ko bihangayikishije kuko biri mu byakwirakwiza icyorezo cya COVID19.
Umwe ati “Njyewe na mu kanya nahoze mbanona bambaye udupfukamunwa batoraguye muri poubelle; baba bagenda barebemo ibintu byajugunywemo noneho bakarebamo ibyo batwara.”
Undi ati “Njyewe ndababona kenshi na kenshi kandi baba bambaye udupfukamunwa dushaje baba batoraguye. Urumva nk’umwana gatoraguye akakambara kandi kahoze kambawe wenda n’umuntu wanduye Coronavirus, yakwanduza abantu benshi.”
Abaturage basabye ubuyobozi n’inzego z’umutekano kureba uko bakemura ikibazo cy’abana bazerera mu Mujyi wa Huye kuko bamaze kuba benshi muri iki gihe.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko abana bose bakwiye kurererwa mu muryango, kandi ikibazo cy’abatoragura udupfukamunwa bakatwambara kigiye gushakirwa umuti ku bufatanye n’inzego z’umutekano.
Ati “Mu bugenzuzi dukora bwa buri munsi dufatanyije n’inzego z’umutekano ni ukugira ngo turwane n’icyo kibazo. Ikindi ni ibyo baba batoragura byadutera indwara ni ukwibutsa abambara udupfukamunwa kujya batujugunya aho undi muntu atadukoresha.”
Sebutege yavuze ko kugira ngo abana bazerera bacike mu muhanda ababyeyi nabo bagomba kubigiramo uruhare rufatika.
Ati “Dukomeza gushishikariza ababyeyi kuzuza inshingano zabo, umubyeyi niba afite umwana akamenya aho ari, aho yagiye, akamenya n’icyo yagiye gukora iki? “
Yasabye ko muri iki gihe abana bagiye kumara igihe kinini mu biruhuko, ababyeyi babitaho by’umwihariko banabibutsa gukurikira amasomo kuri radiyo no gusubiramo ibyo bize.
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zishishikariza abantu kutajugunya udupfukamunwa aho babonye, kugira isuku y’agapfukamunwa, kukambara neza uko byagenwe ndetse no kutarenza amasaha atandatu umuntu akambaye.
Mu Rwanda hari gukorerwa udupfukamunwa dukoze mu bitambaro ku buryo bisaba umuntu kukamesa no kugatera ipasi akongera akakambara.
Kwambara agapfukamunwa kadafite isuku ni kimwe mu bishobora gutera indwara mu myanya y’ubuhumekero.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA) gitangaza ko bikwiye ko udupfukamunwa tujugunywa ahantu hatandukanye n’ahashyirwa imyanda isanzwe, ndetse mbere yo kutujugunya bakabanza bakadufura, bakanadutera ipasi.

















