Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Nyabihu: Ubujura bwibasira amatungo mu bituma kurarana na yo bidacika

Friday 22 August 2025
    Yasomwe na

Hari bamwe mu baturage batuye mu mirenge ya Jenda na bigogwe y’Akarere ka Nyabihu bakirarana n’amatungo mu nzu.


Nyabihu abaturage bararana n’amatungu birinda ko abajura baza bakayiba.

Abaganiriye na MAMAURWAGASABO TV bavuga ko kurarana n’amatungo mu nzu babiterwa n’ubujura bukabije bukunze kwibasira amatungo.

Umwe witwa Nzamukosha yagize ati”Kuraza itungo hanze uba urihaye abajura, ntabwo wafata intama yawe ngo uyiraze mu gikoni ahubwo uyiraza hafi y’uburiri ntakundi wabigenza.”

Undi muturage yagize ati”Ntabwo wafata itungo ryawe ngo ujye kuriraza mu gikoni, abajura no kumanywa baraza bakazizitura, ahubwo twasaba ubuyobozi guhashya ibi bihazi bitumazeho amatungo yacu.”


Kuraza amatungo mu nzu bituma inzu zangirika, nubwo abaturage bavuga ko ntayandi mahitamo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Simpenzwe Pascal yavuze ko bakomeje gukora ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kubaka ibiraro.

Yagize ati”Turi muri gahunda yo kubashishikariza kubaka ibiraro by’amatungo , iyo miryango yarabaruwe kandi barigishwa hari abarangije kubyubaka (ibiraro), ariko basigaye imiryango igera kuri 78 icyigishwa.”

Ni kenshi mu nteko z’abaturage abayobozi basaba abaturage kutararana n’amatungo cyakoze hari abaturage batarabyumva bijyanye n’impungenge z’abajura.

Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru