Monday . 1 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Ibitero by’uburusiya byahitanye 7 hakomereka 11 mu Mujyi wa Lviv

Monday 18 April 2022
    Yasomwe na

Intambara Uburusiya bwashoje kuri Ukraine buyiziza gushaka kujya mu Muryango w’Ubutabazi wa NATO, ufatwa nk’umwanzi ukomeye w’iki gihugu, imaze kugwamo abatari bake ndetse amamiliyoni y’abaturage ba Ukraine yahunze igihugu cyabo abandi bari kugwa mu mirwano kuko babuze aho banyura bahunga ibitero bikomeye by’Uburusiya biri kwisuka ku migi itandukanye.

Kuri uyu wa Mbere byatangajwe ko abantu 7 baguye mu bitero bikomeye abandi 11 barakomereka bikomeye ubwo Uburusiya bwarasaga ibisasu ku nyubako zitandukanye mu Mujyi wa Lviv, uherereye mu Burengerazuba ahegera igihugu cya Pologne. Ni umugi wari utarahura n’uruva gusenya ku bitero by’Uburusiya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, amashusho yashyizwe hanze n’ibitangazamakuru mpuzamahanag bitandukanye, yerekanye ibifaru bikomeye by’ingabo z’Uburusiya binyura mu mihanda aho byasenye bikomeye inyubako zitandukanye zijya hasi, ibikorwa remezo byose birangirika mu mujyi wa Lviv.

Amashusho yagaragaje kandi abatabazi bazimya umuriro ukomeye wangije inyubako zitandukanye.

Abayobozi ba Ukraine bavuze ko ibitero muri uyu mugi byibanze ahantu hane, hatatu muri ho hakaba ari ahari ibikorwa remezo bya gisirikare, ahandi hamwe ari iduka ry’amapine y’ibinyabiziga hose hakaba hangijwe bikomeye, nk’uko umuyobozi wa Lviv, Andriy Sadovyi yabitangarije itanagzamakuru. Mu byangijwe harimo imodoka 40 zangijwe bikomeye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru