Saturday . 18 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Icyamamare DMX kiri ku muryango w’urupfu kubera ibiyobyabwenge

Saturday 3 April 2021
    Yasomwe na

Icyamamare, umuririmbyi w’Umuraperi ukomeye w’umunyamerika, Earl Simmons, uzwi nka DMX, ubuzima bwe buri mu marembera nyuma yo gukoresha ibiyobyabwenge akageza aho agwa mu kinya.

Amakuru dukesha Complex avuga ko ibi bisa n’ubwiyahuzi byabaye kuri iki cyamamare DMX cyajyanywe kwa muganga igitaraganya mu ma saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu umutima we wagize ikibazo kubera ibiyobyabwenge byinshi yafashe ari iwe.

Kuri ubu tuvugana DMX ari mu bitaro White Plains byo mu Murwa mukuru wa New york, aho ari mu cyumba k’indembe kizwi nka ICU.

DMX si rimwe avuzweho ibyo gukoresha ibiyobyabwenge kuko yakunze kujya yitabaza ibigo bifasha ababaswe nabyo gusubira mu buzima busanzwe.

Ibyamamare bigenzi bye birimo nka TI, Ja Rule, Rick Ross, Missy Elliot, batangiye kumuba hafi mu butumwa bw’ihumure bagiye banyuza ku nkuta zabo za Twitter mu bukangurambaga biswe "PrayersUpFoDMX, bamusabira ku Mana ngo azanzamuke.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru