Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Idamange yanze kwitabira urukiko nyuma yo kudahuza n’abamwunganira mu mategeko

Tuesday 15 June 2021
    Yasomwe na

Kuri uyu wa 15 Kamena 2021 nibwo Madamu Iryamugwiza Yvonne Idamange uregwa ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gutesha agaciro inzibutso za Jenoside hashyinguye imibiri yabazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibindi yari kuburana.

Amakuru ava ku rukiko aravuga ko Mme Idamange yanze kwinjira mu cyumba cy’iburanisha cya Gereza ya Mageragere afunguyemo ngo aburanire ku ikoranabuhanga (Video Conference), ni mu gihe ariko abunganira Idamange bandikiye Urukiko basaba ko urubanza rwabera ku ikoranabuhanga cyangwa iburanisha rigasubikwa.

Urukiko ruri Nyanza rwavugishije Idamange avuga ko atitabira iburanisha kuko ashaka ko urubanza rugomba kubera i Kigali imbona nkubone aho kubera ku ikoranabuhanga.

Mu rukiko abacamanza batangiye babaza umwunganizi wa Idamange niba baraje kwemeranwa kuburana ku ikoranabuhanga cyangwa kuzanwa mu cyumba cy’iburanisha, avuga ko we n’umukiliya we bameranyije ko bazakoresha ikoranabuhanga n’ubwo Idamange mu iburanisha riheruka yari yagaragaje ko yifuza kuza imbere y’inteko iburanisha.

Gusa Idamange we nyuma y’uko avuze ko agiye koga no kwitegura ngo yitabe Inteko Iburanisha mu buryo bw’ikoranabuhanga inteko iburanisha yamutegereje iramuheba yongera gusubika urubanza.

Urukiko rwahise rufata umwanzuro wo gusubika uru rubanza, rwanzura ko ruzakomeza ku wa 22 Kamena 2021 saa 8h30.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru