Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ikarita y’itora ntizongera kwifashishwa mu matora mu Rwanda

Monday 22 July 2019
    Yasomwe na

Yashyizweho na Imfurayabo Pierre Romeo

Umutwe w’Abadepite wemeje Itegeko ngenga rigenga amatora mu Rwanda, aho ikarita y’itora yavanyweho igasimbuzwa indangamuntu ikoze mu ikoranabuhanga.

Ikoranabuhanga ryo kuri iyi ndangamuntu rishobora gutuma hamenyekana ko utora cyangwa utorwa ari kuri lisiti y’itora bityo iyo karita ikaba itagikenewe Rwanda.

Ubwo hatorwaga iri tegeko kuri uyu wa Mbere, hatangajwe ko izindi ngingo zavuguruwe harimo ibijyanye n’imigendekere y’amatora ku bajyanama b’Umujyi wa Kigali hakurikijwe amavugururwa ateganyijwe n’ibindi.

Ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ikarita y’itora, Depite Rubagumya Furaha Emma uyobora Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu yagize ati “Ikarita y’itora yari kimwe mu bisabwa abatora n’abasabwa kandidatire ariko twifuje kumenya niba koko ikoranabuhanga twamaze kugeraho ikarita y’itora yaba ikiri ngombwa, twasanze akamaro kayo nyamukuru ari uguhamya ko utora ari kuri lisiti y’itora cyangwa se yamaze gutora.”

Yakomeje agira ati “Tumaze kungurana ibitekerezo twasanze ikarita y’itora atari ngombwa kabone niyo yaba idahari, ni muri urwo rwego twavanye muri uyu mushinga w’itegeko ngenga ibijyanye n’ikarita y’itora mu bice byose byari birimo”.

Izindi ngingo abadepite bifuje ko zavugururwa ariko ntibikunde, harimo ijyanye n’abantu basabwa ku mukandida ushaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika cyangwa umudepite, aho umukandida wigenga asabwa abantu 600 mu gihugu bamusinyiye, naho umutwe wa politike wo ugasabwa abantu 200 gusa.

Depite Frank Habineza yagize ati “Abakandida bigenga basabwa abantu 12 muri buri karere, naho umutwe wa Politike wo ugasabwa abantu 200 mu gihugu cyose, ko umutwe wa politike ariwo ukomeye kurusha umukandida wigenga kubera iki umukandida wigenga udafite ubushobozi nk’umwute wa Politike bamusaba abantu 600 mu gihugu?, twumva hari ikintu cyakagombye guhinduka kugira ngo abo bantu nabo bagire amahirwe yo kwiyamamaza”.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase wari witabiriye inteko rusange, yavuze ko bitakumvikana uburyo umuntu ushaka guhagararira abantu miliyoni 12 mu gihugu, yabura abantu 600.

Yavuze ko uramutse wabuze abantu 12 kandi ushaka guhagararira miliyoni 12, cyaba ari ikibazo.

Inkuru dukesha igihe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru