Ndayambaje Jean Claude
Ikipe ya REG Basketball club mu bagabo ni yo yegukanye Igikombe cya Shampiyona, ibona itike ya BAL 2022 (mu magambo arambuye ni Basketball Africa League 2022) nyuma yo gutsinda ikipe ya Patriots BBC amanota 64-49 mu mukino wa Kabiri wa Kamarampaka (Play-Offs).
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021 muri Kigali Arena habereye umukino wahuje Amakipe abiri muri Basketball REG BBC na Patriots BBC bakinaga umukino wa Kabiri kuko uwambere Wari warangiye n’ubundi iyi Kipe ya REG BBC iwutsinze .
Patriots Basket ball club yitwaye neza mu gace ka mbere, kuko yaje gutsinda amanota 14-11 mu gihe agace ka Kabiri karangiye REG BBC iri imbere harimo ikinyuranyo cy’inota rimwe 27-28 amahirwe akomeza kwiyongera yo kwegukana shampiyona.
Agace ka 3 kabayemo uguhangana gukomeye cyane abasore barimo Shyaka Olivier, Filer Adonis bahetse ikipe ya REG gukomeza kotsa igitutu Patriots kuko hagiyemo ikinyuranyo cy’amanota icumi 38-48 umukino urangira REG iyoboye n’amanota 64 mu gihe Patriots yari ifite amanota 49.
Ikipe ya REG yaherukaga gutwara iki gikombe cya Shampiyona iterwa inkunga na Banki ya Kigali Plc muri 2017 mu gihe Patriots BBC yatwaye ibikombe 3 byaherukaga.
Umukinnyi mwiza wa Shampiyona "MVP" yabaye kizigenza Shyaka Olivier ukinira REG BBC mu gihe abakinnyi bagize ikipe y’umwaka ari Adonis Filer wa REG , Belleck Bell akinira REG, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné akinira Patriots, Shyaka Olivier wa REG na Wamukota Bush ukinira Patriots.
Mu bandi bakinnyi bazamuye urwego kurusha abandi ni Romain Murenzi Kizito ukinira UGB, mu gihe uwahize abandi mu bwugarizi ni Kamndoh Betoudje Frank wa Shoot For Stars ,Mbanze Brian ukinira RP IPRC Huye yatsinze amanota menshi naho Ndizeye Dieudonné aba uwahize abandi mu gutsinda amanota 3.
Mwinuka Henry wa REG BBC niwe wabaye Umutoza w’umwaka naho Umusifuzi w’umwaka yabaye Ruhumuriza Jean Sauveur witwaye neza mu gusifura .
Indi mikino itegerejwe ni The Hoops na REG WBBC zigomba gucakirana mu mukino wa Gatatu mu bagore The hoops Rwanda Niyo ifite igikombe giheruka The Hoops Rwanda kandi yari yatsinze amanota 46 mu gihe REG BBC yari ifite amanota 44 hazitabazwa umukino wa gatatu kuri iki Cyumweru, tariki ya 31 Ukwakira 2021 saa 18h00’ muri Kigali Arena .
















